Polisi yafashe umucuruzi wa magendu ashaka gutanga ruswa ya miliyoni (Video)

Polisi y’u Rwanda yeretse abanyamakuru abantu batatu barimo umucuruzi wafatiwe mu cyuho acuruza magendu ziganjemo amavuta yo kwisiga arimo na ‘mugorogo’ zaciwe n’amasabune, byose bifite agaciro ka miliyoni nye z’amafaranga y’u Rwanda.

Abo bacuruzi bafatanywe magendu
Abo bacuruzi bafatanywe magendu

Polisi ivuga ko umwe muri abo bacuruzi yashatse guhita atanga ruswa ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo arekurwe.

Izo magendu zafatiwe mu iduka ry’umucuruzi umwe ari na we washatse gutanga ruswa ngo arekurwe, mu gihe abandi basa n’aho ari bo bamugemuriraga izo magendu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko magendu imunga ubukungu bw’igihugu, bityo ko polisi idateze kwihanganira abayicuruza.

Yashatse gutanga amafaranga ngo arekurwe
Yashatse gutanga amafaranga ngo arekurwe

Reba muri iyi Video uko uwafashwe atanga ruswa abisobanura

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

RUSWA ni kimwe mu bibazo byinshi byangiza ISI.Imibare ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo "kurwanya ruswa" (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo bayirya.Amaherezo azaba ayahe?Umuti w’ibibazo byose byananiye abantu,tuwusanga muli Bibiliya,kandi uwo muti urizewe cyane kuko watanzwe n’Imana yaturemye.Yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kandi igakuraho n’ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Ibyo byanditse henshi muli Bibiliya yawe.Nguwo UMUTI rukumbi w’ibibazo byose biri mu isi.Gutinda siko guhera.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 22-10-2020  →  Musubize

Ese aya mafaranga nyuma ahabwa nde aba yafashwe

FELIX yanditse ku itariki ya: 22-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka