Imiryango igaragaramo imirire mibi yahawe ibiti by’imbuto n’amatungo magufi

Imiryango 833 yo mu Karere ka Nyagatare irimo iyagaragayemo imirire mibi yahawe ibiti by’imbuto ihabwa n’inyigisho zo gutegura indyo yuzuye, naho imiryango 200 yorozwa amatungo magufi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri ako Karere, Murekatete Juliet, avuga ko ibiti byatanzwe bigizwe n’imyembe, amacunga, ndetse na avoka buri muryango ukaba wahawe ibiti 3 kimwe kuri buri bwoko.

Murekatete avuga ko ibi byatanzwe mu rwego rwo gufasha imiryango kubona imbuto zo kurya zizunganira imboga bikarandura imirire mibi.

Avuga kandi ko buri muryango worojwe ihene kugira ngo haboneke ifumbire izifashishwa mu gufumbira imboga n’indi myaka kugira ngo imiryango yihaze mu biribwa.

Ati “Ibiti bahawe byera vuba bityo bazabone imbuto vuba zunganire imboga rwatsi bateye ndetse tukaba twabigishije uko bategura indyo yuzuye n’igihe bayitangira kugira ngo hirindwe imirire mibi. Naho ihene izatuma babona ifumbire bihaze mu biribwa bibakure mu bukene.”

Murekatete Juliet avuga ko kuva gahunda yo gukangurira imiryango gutera imboga rwatsi ndetse no kuyiha ibiti by’imbuto yatangira, kongeraho ubukangurambaga bwo gutegura indyo yuzuye, ikibazo cy’imirire mibi cyagabanutse.

Avuga ko kuri ubu abana 52 gusa ari bo bakigaragaraho imirire mibi mu gihe mbere wasangaga barenga 200.

Ashishikariza imiryango gutegurira abana indyo yuzuye kuko bidasaba amikoro kuko ibiyigize buri wese yabibona mu buryo bworoshye.

Avuga ariko ko indyo yuzuye mu gihe yateguwe itagomba guhabwa umwana yamaze gukonja ahubwo ari byiza ko yabihabwa bishyushye.

Gutanga ibiti by’imbuto n’amatungo magufi Akarere ka Nyagatare kabifatanya n’umuterankunga UNICEF, iri rikaba ari ishami ry’UMuryango w’Abibumbye ryita ku bana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka