Ni umukino wabereye MetLife Stadium mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, utangira Saa Tanu z’ijoro u Bufaransa burawiharira muri rusange, dore ko bwanasoje igice cya mbere butsinze 1-0 cyatsinzwe na Kylian Mbappe ku munota wa 45 ahawe umupira na Ousmane Dembele.
Mu gice cya kabiri, u Bufaransa byatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 54 gitsinzwe na Bradley Barcola ahawe umupira na Michael Olise. Uyu musore yongeye gutanga undi mupira kuri Kylian Mbappe ku munota wa 74 atsinda igitego cya gatatu cyari icya kabiri cye, umukino urangira ari ibitego 3-0.
U Bufaransa bwagsze muri 1/8 aho buzakina na Paraguay tariki 4 Nyakanga 2026, Saa Tanu z’ijoro.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|