Nyagatare: Gerenade yabonetse mu rwuri

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana arasaba abaturage kudakinisha icyuma cyose babonye kandi batakizi.

Abitangaje nyuma y’aho ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020 inzego z’umutekano zikuye gerenade mu rwuri rwa Munyandamutsa Alphonse wo mu Mudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko iyo gerenade bigaragara ko ari iya kera mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

Avuga ko kugira ngo iboneke ari abaturage batanze amakuru kandi uburyo yagaragaye bishobora kuba byaratewe n’umuvu w’amazi y’imvura wayitaburuye ikagaragara hejuru.

Ashimira abaturage ku makuru batanze akabasaba gukomeza kugirira amakenga ikintu cyose babonye batazi.

Ati "Turabashimira kuba bamenyesheje inzego z’umutekano kubera amakenga bagize. Ariko turabasaba gukomeza ayo makenga bakajya bamenyesha inzego z’umutekano igihe babonye ikintu cyose batazi."

Nyuma y’uko abaturage batanze amakuru, inzego z’umutekano zakuyeho iyo gerenade.

CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Akarere ka Nyagatare nk’akabereyemo imirwano ikomeye, abaturage bakwiye kumenya ko hari ibikoresho bya gisirikare bikiri mu butaka ku buryo bagomba guhorana amakenga y’icyo babonye cyose bakamenyesha inzego z’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka