Urukiko rwafashe icyo cyemezo uregwa adahari, aho yakurikiranaga imirimo y’urukiko ari muri gereza i Mageragere.
Urukiko rwatesheje agaciro impamvu Rusesabagina yari yatanze z’uko atari Umunyarwanda kuko hari aho ubushinjacyaha buvuga ko yari yarabyemeye.
Rusesabagina kandi yari yamaganye ibyo ubushinjacyaha buvuga ko burimo kumusabira gukomeza igifungo cy’agateganyo kubera gushaka ibimenyetso bishya by’ibyaha asangiye n’abo baregwa hamwe, ariko urukiko rwamumenyesheje ko ubushinjacyaha bwemerewe n’amategeko gushaka ibimenyetso by’inyongera mu gihe ibihari bidahagije.
Ubushinjacyaha buvuga ko impuzamashyaka MRCD yayoborwaga na Paul Rusesabagina mu myaka ya 2018 na 2019, ubwo umutwe wa FLN wigambaga ko urimo kugaba ibitero mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.
- Rusesabagina yafatiwe icyemezo cyo gukomeza gufungwa by’agateganyo hifashishijwe ikoranabuhanga
Uyu mutwe wabanje kugira umuvugizi witwa Nsabimana Callixte waje gusimburwa na Nsengimana Herman, bombi ubu barafashwe bakaba bari muri gereza mu Rwanda ndetse n’abandi 16 bafatiwe mu mashyamba ya Kongo.
Mu ntango z’uku kwezi k’Ukwakira, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko buhuje urubanza rwa Rusesabagina n’urwa Nsabimana na Nsengimana ndetse n’abo 16 barimo n’abari abakuru b’umutwe wa FLN.
Rusesabagina avuga ko umutwe wa FLN wigengaga mu kugaba ibitero i Nyaruguru na Nyamagabe, ariko akemera ko yawuteye inkunga y’amafaranga.
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Hari ibyo Al Jazeera yatangaje ku ifatwa rya Rusesabagina bitakwitirirwa Leta y’u Rwanda - MINIJUST
- Urubanza rwa Rusesabagina ruzasubukurwa ku wa 05 Werurwe 2021
- Rusesabagina arasaba igihe cyo gutegura urubanza
- Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina
- Senateri Uwizeyimana asanga kwihakana ubwenegihugu bw’u Rwanda kwa Rusesabagina ntacyo byamufasha mu rubanza
- Rusesabagina n’umwunganizi we ntibemera ko urukiko rumuburanisha rubifitiye ububasha
- Nsabimana Callixte: Ni gute Rusesabagina avuga ko atari Umunyarwanda kandi yarashakaga kuyobora u Rwanda?
- Guhakana Ubunyarwanda kwa Rusesabagina kwateje impaka mu rukiko
- Urubanza rwa Rusesabagina na FLN rwajemo abaturage 84 baregera indishyi
- Paul Rusesabagina yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda
- Nsabimana Callixte, Rusesabagina na Herman Nsengimana baraburanira hamwe kuri uyu wa Gatatu
- Urubanza rwa Nsabimana Callixte n’abo bareganwa rwimuriwe mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga
- Perezida Kagame yabwiye abasaba ko Rusesabagina arekurwa gutegereza umwanzuro w’ubutabera
- U Rwanda rwasubije Umudepite wa Amerika wasabye ko Rusesabagina arekurwa
- Ubushinjacyaha bwasabye ko dosiye ya Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana zihuzwa n’iya Paul Rusesabagina
- Ubushinjacyaha bwaregeye dosiye ya Rusesabagina mu Rukiko Rukuru
- Rusesabagina yavuze ko azunganirwa na Me Gatera Gashabana, urubanza rurasubikwa
- Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa kuko abunganizi be bikuye mu rubanza
- Ubushinjacyaha bwasabye ko igifungo cy’iminsi 30 cy’agateganyo cyahawe Rusesabagina cyongerwa
- Rusesabagina agarutse mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|