Urukiko rwemeje ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Paul Rusesabagina uregwa kurema no gutera inkunga umutwe wa MRCD-FLN akomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30.

Urukiko rwafashe icyo cyemezo uregwa adahari, aho yakurikiranaga imirimo y’urukiko ari muri gereza i Mageragere.

Urukiko rwatesheje agaciro impamvu Rusesabagina yari yatanze z’uko atari Umunyarwanda kuko hari aho ubushinjacyaha buvuga ko yari yarabyemeye.

Rusesabagina kandi yari yamaganye ibyo ubushinjacyaha buvuga ko burimo kumusabira gukomeza igifungo cy’agateganyo kubera gushaka ibimenyetso bishya by’ibyaha asangiye n’abo baregwa hamwe, ariko urukiko rwamumenyesheje ko ubushinjacyaha bwemerewe n’amategeko gushaka ibimenyetso by’inyongera mu gihe ibihari bidahagije.

Ubushinjacyaha buvuga ko impuzamashyaka MRCD yayoborwaga na Paul Rusesabagina mu myaka ya 2018 na 2019, ubwo umutwe wa FLN wigambaga ko urimo kugaba ibitero mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Rusesabagina yafatiwe icyemezo cyo gukomeza gufungwa by'agateganyo hifashishijwe ikoranabuhanga
Rusesabagina yafatiwe icyemezo cyo gukomeza gufungwa by’agateganyo hifashishijwe ikoranabuhanga

Uyu mutwe wabanje kugira umuvugizi witwa Nsabimana Callixte waje gusimburwa na Nsengimana Herman, bombi ubu barafashwe bakaba bari muri gereza mu Rwanda ndetse n’abandi 16 bafatiwe mu mashyamba ya Kongo.

Mu ntango z’uku kwezi k’Ukwakira, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko buhuje urubanza rwa Rusesabagina n’urwa Nsabimana na Nsengimana ndetse n’abo 16 barimo n’abari abakuru b’umutwe wa FLN.

Rusesabagina avuga ko umutwe wa FLN wigengaga mu kugaba ibitero i Nyaruguru na Nyamagabe, ariko akemera ko yawuteye inkunga y’amafaranga.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka