Nyanza: Ikibazo cy’ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa cyabonewe igisubizo

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza, bavuga ko batajya barya imbuto kuko byabagoraga kubona ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa ngo batere, none icyo kibazo ngo kikaba kigiye gukemuka kuko hari umushinga ugiye kubaha ingemwe.

Abaturage bavuga ko imbuto zihenze kuko batabonaga ingemwe ngo baziterere
Abaturage bavuga ko imbuto zihenze kuko batabonaga ingemwe ngo baziterere

Umushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga (FLS Mayaga), ni wo ugiye guha ingemwe abo baturage bazitere bityo mu gihe kiri imbere bazajye babona imbuto zo kurya barwanye imirire mibi ndetse basagurire n’isoko.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko badaheruka kurya imbuto kuko ntazo bihingira ndetse n’aho ziri zihenze, bigatuma bazireka nk’uko bisobanurwa na Nyirahabimana Josée wo mu Murenge wa Muyira, hamwe mu ho uwo mushinga uzakorera.

Ati “Muri uyu Murenge wa Muyira aho wabona ibiti by’imbuto ni hake cyane kuko tutabona ingemwe ndetse n’aho ziboneka bigasaba kuzigura kandi nta mafaranga umuntu aba afite. Nk’ubu ndimo gukorera igihumbi ku munsi, sinabona rero amafaranga 500 ngo ngure avoka yo gutera ngire n’ayo mpahishiriza abana, mpitamo kuzireka”.

Ati “Icyakora ubu turishimye cyane kuko uyu mushinga ugiye kuduha ingemwe, uyu mwaka nkumva nanjye nzatera ibiti bizajya biduha imbuto, turwanye imirire mibi mu bana bacu”.

Semana na we ati “Nkanjye maze imyaka isaga ibiri nta rubuto ndiye kuko zihenda, hano nk’ipapayi imwe nto igura 200 na ho avoka ikagura 100, ayo mafaranga ni menshi ku buryo ntazigura ndetse n’abana ntazo barya. Gusa uyu mushinga nabonye ufite pepiniyeri kandi ngo bazaduha ingemwe nta kiguzi, ni ibyo kwishimira kuko ikibazo twagiraga gikemutse”.

Muri uwo murenge ibiti by’imbuto ziribwa ni bike cyane kandi birashaje ku buryo nka avoka zitacyera, ndetse n’ibiti bisanzwe by’ishyamba ni mbarwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko ingemwe zihabwa abaturage zikunze kuba nke ariko ko na bo bagombye kuzigurira ku bikorera bazifite.

Uwo mushinga ugiye guha abaturage ingemwe z'imbuto zinyuranye
Uwo mushinga ugiye guha abaturage ingemwe z’imbuto zinyuranye

Ati “Ku by’ingemwe z’imbuto ziribwa, hari izo twituburira duha abaturage, n’ubu dufite ibihumbi 12, gusa ntizakwira abazishaka bose. Ariko hari n’abazitunganya mu rwego rw’ubucururuzi ku buryo uzishaka yakwigurira, kuko iyo ibiti bikuze byera imbuto abantu bakazirya ariko kandi bifata ubutaka”.

Ati “Ndasaba rero abantu ko baha agaciro ibiti by’imbuto ziribwa, bakamenya akamaro kazo mu mirire y’abana n’iy’abakuru bityo bakajya kuzigura ku bazicuruza kuko henshi zihari”.

Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga, Nkurunziza Philbert, ahumuriza abaturage bo mu Murenge wa Muyira n’ab’ahandi ukorera ko hateganyijwe ibiti byinshi by’imbuto ziribwa bizahabwa abaturage.

Nkurunziza Philibert, Umuhuzabikorwa w'umushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga
Nkurunziza Philibert, Umuhuzabikorwa w’umushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga

Ati “Muri uyu mushinga uzakorerwa mu Mayaga ugamije kuzamura imibereho y’abahatuye, ntitwari kuwukora tudatekereje ku mbuto ziribwa. Ni yo mpamvu muri uno mwaka wonyine w’ingengo y’imari wa 2020-2021, tuzaha abaturage bo mu turere umushinga ukoreramo, ingemwe ibihumbi 64, ariko buri mwaka tuzagenda tubaha izindi ngemwe kuko duteganya ko imbuto bazeza zazabinjiriza amafaranga kuko twifuza ko zazanacuruzwa hanze”.

Avuga kandi ko mu gice cy’Amayaga hera cyane avoka, imyembe, amacunga ndetse na mandarine kuko biberanye n’ubutaka bwaho, akaba ari byo bazaha ahanini abaturage.

Uwo mushinga uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), n’Ikigo mpuzamahanga cy’ibidukikije (GEF), ugashyirwa mu bikorwa na REMA ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amashyamaba (RFA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka