Turi gushaka uko inganda zahoze i Huye zongera gukora - Guverineri Kayitesi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko bari gushaka uko inganda zahoze mu Karere ka Huye zafunze imiryango zakongera gukora, kugira ngo zongere gutanga akazi.

uruganda rwa SORWAL rwarafunze
uruganda rwa SORWAL rwarafunze

Izo nganda ni urwakoraga ibibiriti (SORWAL) rwari rwarafunze imiryango kubera umwenda munini w’imisoro rwari rubereyemo Leta.

Ubwo rwahagarikaga gukora muri 2014, rwatumye ababarirwa mu 125 batakaza akazi, muri Nzeri 2018 rugurwa n’Umunyamalawi Osman Rafik, mu Ugushyingo 2020 hatangazwa ko rugiye gutanga akazi ku bantu 300, ariko na n’ubu ntiruratangira.

Hari n’uruganda GABI rwatunganyaga ibiryo, cyane cyane ibishyimbo, rukabigurisha bihiye. Rwakoreshaga abakozi 98. Umukiriya w’ingenzi warwo yari Urwego rw’Igihugu rw’amagereza. Bivugwa ko uru rwego rwambuye GABI amafaranga abarirwa muri miliyoni 500 maze irahomba.

Uruganda rundi ni urwatunganyaga impu rwitwa ‘New Rucep’. Rwakuraga ubwoya n’inkuru ku mpu, hanyuma rukazohereza hanze y’u Rwanda gutunganyirizwayo. Rwakoreshaga abakozi babarirwa muri 35.

Rwafunze imiryango muri 2017 rutegetswe n’ubuyobozi kubanza gushaka ukuntu rwakuraho umunuko waturukaga ku mazi arusohokamo, winubirwaga n’abaturage, nk’uko bivugwa na Michel Campion, umwe mu barushinze.

Campion avuga ko babonye uburyo bwo kugabanya uwo munuko nyuma y’umwaka, nta mafaranga bagifite yo kongera gutangira. Icyakora imashini zifashishwaga ziracyari nzima kuko banyuzamo bakazicana.

Ku kibazo cyo kumenya ikizakorwa kugira ngo izi nganda zongere gukora, bityo zitange akazi ku bantu batari bakeya, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo agira ati “Ubuyobozi bw’intara biraduhangayikishije kandi twabifasheho umurongo wo kureba ukuntu inganda zakoraga n’ibindi bikorwa byari bifitiye akamaro abaturage bitagikora uyu munsi byakongera gukora”.

Ku bijyanye n’uruganda GABI by’umwihariko, Guverineri Kayitesi avuga ko ku bufatanye na MINICOM, RDB n’izindi nzego nkuru z’igihugu, hari gushakwa ukuntu rwakongera gukora vuba.

Guverineri Kayitesi avuga ko ubuyobozi bw'intara buri gushaka uko inganda zahoze i Huye zongera gukora
Guverineri Kayitesi avuga ko ubuyobozi bw’intara buri gushaka uko inganda zahoze i Huye zongera gukora

Ati “Iki kibazo cyigeze no kuganirwaho n’Inama y’Abaminisitiri, ndetse gifatirwa imyanzuro. Twizera rero tudashidikanya ko urwo ruganda ruzongera rugakora mu gihe cya vuba, rugafata umusaruro w’abaturage, n’abari bahafite akazi bakagasubirana, kandi n’abaturage bakabasha kubona umusaruro w’ibishyimbo utunganyije kandi neza”.

Naho ku bijyanye n’uruganda Sorwal, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko akunze kuvugana na Osman Rafik waruguze, kandi ko yamubwiye ko ari hafi kuzaza gutangira.

New Rucep yo, Michel Campion yabonye abashaka kuyikodesha bakayitunganyirizamo impu, ariko yisanga atabasha gufata iki cyemezo wenyine kandi abo barufatanyije ari Abarundi. Icyakora ngo aho bazabonekera bazafata icyemezo yizeye ko kizaba ari ingirakamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka