Hyundai yahaye u Rwanda ibikoresho byo guhangana na #COVID19

Ikigo cya Hyundai Motor Company gicuruza imodoka cyahaye Leta y’u Rwanda ibikoresho byo kwifashisha mu kwirinda no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020, ikigo cya Hyundai kibinyujije kuri Minisiteri y’Ubuzima, cyatanze ibikoresho bizifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, icyo gikorwa kikaba cyabereye ku cyicaro cy’ishami rya Hyundai mu Rwanda.

Muri ibyo bikoresho byatanzwe, harimo udupfukamunwa ibihumbi 25, ndetse n’imyambaro 1,000 yabugenewe yambarwa n’abaganga mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Darius Uzabakiriho wari uhagarariye Ministeri y’ubuzima wakiriye ibi bikoresho, yashimye ikigo cya Hyundai ku bw’iki gikorwa, aho avuga ko n’ibigo by’abikorera bikenewe mu rwego rwo gutanga umusanzu mu guhangana na Coronavirus.

Yagize ati “Ministeri y’Ubuzima yishimiye ibi bikoresho, biraza gufasha mu kurwanya iki cyorezo. Twabonye ko ari igikorwa cyiza Hyundai iri gukora ku isi yose n’u Rwanda turishimye. Urabona ko ibi bikoresho bizafasha no kurinda abaganga, turashimira abafatanyabikorwa badufasha muri uru rugamba.”

Yongeyeho ati “Turishimye ko n’abikorera by’umwihariko nka Hyundai bari guhuriza hamwe imbaraga na Leta mu guhangana n’iki cyorezo, turizera ko ibi bikoresho bizadufasha cyane, hamwe n’izi mbaraga zishyizwe hamwe, turizera ko iki cyorezo tuzagitsinda burundu.”

Muramira Jean Paul (ibumoso) wari uhagariye Hyundai na Darius Uzabakiriho (iburyo) wari uhagarariye Ministeri y'ubuzima mu muhango wo kwakira ibyo bikoresho
Muramira Jean Paul (ibumoso) wari uhagariye Hyundai na Darius Uzabakiriho (iburyo) wari uhagarariye Ministeri y’ubuzima mu muhango wo kwakira ibyo bikoresho

Uwari uhagarariye Hyundai mu Rwanda, Muramira Jean Paul, yatangaje ko iyi ari gahunda Hyundai Motor Company yiyemeje gukora mu bihugu 37 byo mu Burasirazuba bwo hagati ndetse na Afurika, avuga ko ari intangiriro ariko ko bazakomeza gufatanya na Leta mu guhangana na COVID-19.

Muramira ati “Mu bihe nk’ibi bikomeye bya COVID-19, Hyundai ntiyakwicara idafasha ibihugu bitandukanye ku isi mu kurwanya iki cyorezo cya Coronavirus, ni yo mpamvu nk’uko byagenze no mu bindi bihugu, nka Hyundai ifite icyicaro muri Koreya yohereje ibikoresho byo gufasha bakora ibikorwa by’ubuzima binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima, ni yo mpamvu twatanze utu dupfukamunwa ndetse n’imyambaro izafasha abita ku barwayi ba Coronavirus.”

Ati “Ni ubwa mbere dutanze ibi bikoresho, ariko dukomeje guhangana n’iki cyorezo, tuzakomeza gufatanya na Minisiteri y’Ubuzima dutanga ibikoresho bitandukanye, kugeza iki cyorezo tugitsinze burundu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka