Patriots itwaye igikombe cya Gatatu yikurikiranya,The Hoops yandika amateka
Ikipe ya Patriots BBC itwaye igikombe cya Gatatu yikurikiranya nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 76 kuri 61,The Hoops Rwanda yandika amateka itwara igikombe cyayo cya mbere nyuma yo gutsinda IPRC Huye y’abagore amanota 68 kuri 63.

Imikino ya nyuma ya BK Basketball National League yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020.
Umukino wa nyuma mu bagabo wahuje REG BBC na Patriots BBC witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wanitabiriye umukino wa 1/2 wahuje REG BBC na APR BBC.

Ni imikino yabanjirijwe n’iyo gushaka umwanya wa Gatatu mu bagabo n’abagore. Mu bagore ikipe y’Ubumwe BBC yatwaye umwanya wa Gatatu itsinze 67 kuri 52 ya APR BBC. Mu bagabo IPRC Kigali yatsinze APR BBC amanota 87 kuri 79.
Uko amakipe yakurikiranye
Abagabo:
1. Patriots BBC
2. REG BBC
3. IPRC Kigali BBC
4. APR BBC
Abagore:
1.The Hoops Rwanda
2. IPRC Huye BBC
3. Ubumwe BBC
4. APR W BBC

Amakipe abiri yegukanye ibikombe azahagararira u Rwanda mu mikino mpuzampahanga. Patriots BBC izahagarariria u Rwanda muri Basketball Africa League mu gihe The Hoops Rwanda izahagarariria u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu (Zone 5).
Banki ya Kigali ni we muterankunga wa shampiyona yatanze ibihembo ku makipe ane ya mbere. Ikipe ya mbere yahembwe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihabwa miliyoni imwe n’igice, iya Gatatu yahawe miliyoni imwe, iya kane ihabwa ibihumbi magana inani.










Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Inkuru bijyanye:
Perezida Kagame yarebye umukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball (Amafoto)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|