Mu buzima bwa buri munsi, dukenera ibikoresho bitandukanye bidufasha kubaho neza haba mu rugo, mu kazi cyangwa mu ngendo. Nyamara hari ibikoresho byinshi dutunze ariko tutazi ko bifite umumaro urenze uwo twabiguriye.
Rutahizamu Didier Drogba wari ufite inzozi zo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire, zayoyotse nyuma yo kubura umwishingizi mu matsinda atanu abyemerewe.
Zindzi Mandela wapfuye afite imyaka 59 ku waMmbere aguye mubitaro byaJohannesburd, byatangajwe ko kuri uwo munsi bari bamusanzemo indwara ya COVID-19.
Abaturage 300 batishoboye bo mu Kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, bishimira kuba barishyuriwe ubwisungane mu kwivuza kuko ngo bumvaga ntaho bazakura amafaranga yo kwiyishyurira.
Abatuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, tariki 2 Nyakanga 2020 bari bamaze kwishyura imisanzu ya mituweli 2020-2021 bose.
Mu gihe cya gahunda ya #GumaMuRugo yatangiye tariki ya 21 Werurwe 2020 hagamije kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, aabantu basabwe kuguma mu ngo zabo, uretse gusa abajyaga gushaka cyangwa gutanga serivisi za ngombwa.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 38 banduye COVID-19, barimo 30 babonetse mu Mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe byahagaritse by’agateganyo serivizi z’abarwayi babiganaga bivuza bataha.
Nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri iteranye ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 ikemeza ko insengero zongera gufungura, abakuriye amadini n’amatorero bo mu Ntara y’Amajyaruguru bishimiye uyu mwanzuro, baboneraho no kwizeza Abanyarwanda ko biteguye kuba icyitegererezo mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa (…)
Umuraperi Kanye West akaba n’umunyamideri yemerewe kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), mu matora yabereye muri Leta ya Oklahoma.
Dusengimana Paul uzwi nka Paul w’i Mushubi ni umusore w’imyaka 33. N’ubwo yize amashuri abanza gusa ni we Munyarwanda wa mbere, abyibwirije wandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda asaba ko ingingo 101 mu Itegeko Nshinga ihinduka.
Urubanza ku birebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwa Dr. Habumuremyi Pierre Damien wahoze ari Minisitiri w’Intebe, rwatangiye kuburanishwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kane.
Banki ya Kigali (BK) ihamya ko buri muntu wese ashobora kwizigamira agendeye ku mafaranga ayo ari yo yose yinjiza, akirinda kuyasuzugura ahubwo akayashyira kuri konti akazagwira bityo iyo Banki ikamwungukira ndetse ikaba yamuha inguzanyo akiteza imbere.
Mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Nairobi mu gace kitwa Narok, inzego z’ubuyobozi zakijije umwana w’umukobwa w’imyaka 12, washyingiwe ku bagabo babiri mu kwezi kumwe, abitegetswe na se.
Umuhanzi Senderi International Hit, avuga ko muri ibi bihe bya Covid-19 ibitaramo byabaye bisubitswe, yakoze imyitozo myinshi, ku buryo nibyongera gusubukurwa azakorera ibitaramo mu mirenge yose igize igihugu uko ari 416.
Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2011-2014, yagejejwe mu Rukiko kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020 agiye kuburana ku byaha aregwa byo gutanga sheki zitazigamiye n’ubuhemu.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kurekura bamwe mu bakinnyi ibona ko itazakeneera mu mwaka utaha w’imikino, ndetse n’abandi bari bisabiye kurekurwa.
Umukobwa witwa Mukundente Raïlla wo mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, arasaba ubutabera nyuma y’uko ashutswe n’umusore ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza yamara kumutera inda akamwihakana.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize abakozi n’abayobozi b’amashami bagera kuri 45 muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 yemeje ko ingendo hagati mu Karere ka Rusizi ku bahatuye zemewe, ariko iziva muri ako Karere zijya mu tundi zikaba zitemewe.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yize ku cyorezo cya Coronavirus yanzura ko insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura bugatangwa n’inzego z’ibanze zimaze kugenzura niba zubahirije amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 19 banduye COVID-19.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda, cyatangaje ko kuva mu ijoro ryo ku ya 15 kugera ku ya 16 Nyakanga 2020, mu Ntara y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo, hateganyijwe umuyaga mwinshi, uri ku gipimo cya metero 8 na 13 ku isegonda.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020, Perezida wa Repubulika yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Gahunda ya ‘Sanga Umurenge’ ikorwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, ni igitegekerezo cyabayeho hagamijwe kwegera abaturage ku buryo buruseho, kumenya ahantu ndetse no kureba ibibazo abayobozi ku nzego z’ibanze bahura na byo.
Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwari bwemereye Cyprien Tegamaso kumuvuza, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 yapfiriye ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ataragera kuri Faisal ngo avurwe.
Umujyi wa Kigali wakunze kugaragara ku ntonde mpuzamahanda nk’umwe mu Mijyi ifite isuku ku rwego rwa Afurika.
Umuhinzi ntangarugero witwa Serugendo Justin wo mu Murenge wa Kinigi Akarere ka Musanze, avuga ko gukora ifumbire y’imborera yifashisha mu buhinzi byamugabanyirije kuyigura imuhenze n’urugendo yakoraga rwa kure ajya kuyigura ahandi, ubu akaba abasha kuzigama nibura amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 700 buri gihembwe (…)
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanze ubujurire bw’abayobozi bashinjwa guhombya Leta miliyari ebyiri ubwo baguraga inzu ikorerwamo n’Urwego rw’Iperereza (NISS) muri 2018, bari barusabye kuburana badafunzwe.
Myugariro Faustin Usengimana wari umaze umwaka akina mu ikipe ya Buildicon yo muri Zambia, yamaze gusinyira Police Fc amasezerano y’imyaka ibiri.
Umunyana Shanitha wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 akaza no guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational, yongeye guhagurutsa ubukanguramba yakoraga bwo kurwanya inda mu bana b’abangavu no kubafata gusubira ku ishuri nyuma yaho.
Ubushakashatsi bwakozwe na ‘The Lancet’ bwashyizwe hanze kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, bugaragaza ko ubwiyongere bw’abaturage mu kinyejana cya 21 buzagabanukaho miliyari ebyiri, ugereranije n’imibare yatangwaga n’Umuryango w’Abibumbye.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yamaganye igitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, kigahitana umusirikare umwe w’u Rwanda.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2020 ubwo gahunda ya #GumaMuRugo yari imaze guhagarika urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu kubera Covid-19, kugeza ubu hari ubucuruzi bwabaye nk’ubwibagiranye.
Marie Josée Ahimana, ni umuhinzi akaba n’umubyeyi w’abana batatu, batuye mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Sovu, Umurenge wa Mugano, Akarere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’ikigo kitwa ‘Royal Society’ cyo mu Bwongereza burerekana ko abantu bakomeje kugenda bahindura imyumvire bari bafite ku dupfukamunwa, by’umwihariko abayobozi bakuru b’ibihugu.
Nyuma y’uko Icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda, kigatuma ubukerarugendo busubikwa igihe gito kugira ngo iki cyorezo gikumirwe; Abanyarwanda benshi bakumbuye gusura uduce tumwe na tumwe tubereye ijisho two mu gihugu.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, tumwe mu tugari two mu Turere twa Nyamagabe na Nyamashe twasubijwe muri gahunda ya #GumaMuRugo nibura mu gihe cy’iminsi 15, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 38 ba COVID-19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase yasabye abayobozi b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo kuyoboka Guverineri mushya wagiye kuri uwo mwanya yari asanzwe ayobora akarere nka mugenzi wabo, anaboneraho kwibutsa Guverineri mushya ko atashyiriweho kuza gusimbura abayobozi b’uturere mu nshingano.
Ibaruwa Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta yandikiye Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko abarimu 1,038 bakoze ibizamini by’akazi mu Ukuboza 2019, bakiri ku rutonde rw’abemerewe kugahabwa.
Umugabo wo mu Murenge wa Busasama mu Karere Nyanza, ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 13 Nyakanga 2020, ubwo yakataga mu rugo ashaka gusohoka n’imodoka yagonze umwana we w’umwaka umwe ahita apfa.
Umukinnyi Mutebi Rachid wari umaze iminsi asaba ikipe ya Etincelles kumurekure, yamaze kumuha urupapuro rumurekura kugira ngo yerekeze muri Musanze FC
Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2020, abarimu ibihumbi 35 bo mu gihugu hose batangiye gukora ibizamini by’akazi. Ni abarimu basabye imyanya yo kwigisha mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Jérôme Rutaburingoga, avuga ko abatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Ruhuha uri mu Murenge wa Mamba bagenda batera imbere, ku buryo n’imodoka bazazitunga.
Abantu hirya no hino ku isi bari guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu buryo butandukanye, ariko muri Indonesia hatangijwe uburyo budasanzwe.
Bamwe mu bakoze imirimo inyuranye yo kubaka gasutamo ya Bweyeye mu Karere ka Rusizi, bavuga ko batigeze bishyurwa amafaranga bakoreye kuva ako kazi katangira mu ntangiriro za 2018, bakavuga ko bari mu gihirahiro kuko batabona aho amafaranga yabo aherereye.
Umushinga ’Baho neza’ ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu Health Development Initiative (HDI) ku bufatanye na Imbuto Foundation ndetse na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ukomeje ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu, usobanurira abakobwa babyaye batujuje imyaka y’ubukure (…)