Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko u Buholandi bwafashe Umunyarwanda Charles Ndereyehe washakishwaga n’u Rwanda kubera uruhare ashinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi iratangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize yafashe abasore 15 bakurikiranyweho gushuka abaturage biyita abakozi b’ibigo by’itumanaho n’ubundi bwambuzi bushukana bakiba abaturage amafaranga. Bafatiwe mu Murenge wa Nyakarenzo mu tugari twa Murambi na Kanoga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 30 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 36 bakize.
Umubyeyi wari mu ndege ari kumwe n’abana be ndetse n’umugabo we, yavuze ko yumvise afite icyokere, asohokera ahatemewe ajya gufata akayaga ku ibaba ry’indege. Iyo ndege yari imaze guhagarara (atterrir ) ahitwa i Kiev muri Ukraine. Kuva ubwo ariko yahise ashyirwa ku rutonde rw’abantu batemerewe kuzongera gukoresha indege za (…)
Abagize Inama Njyanama z’Utugari mu Karere ka Huye bavuga ko zarushaho gukora neza zigiye zigenerwa inyoroshyangendo, nk’uko bigenda kuri Njyanama z’Imirenge n’iz’Uturere.
Guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2020, ubwo ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri bishya yari irimbanyije, abantu benshi bashakaga kubaka bakoresheje amatafari ahiye bahuye n’ikibazo kuko barayabuze, hakaba ubwo babona makeya ugereranyije n’ayo bifuzaga, kandi noneho ngo n’igiciro cyayo cyahise kizamuka.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ushinzwe ubushakashatsi mu buhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi Dr. Bucagu Charles, arasaba abahinzi by’umwihariko abo mu turere tuzabonekamo imvura nke gutera imbuto hakiri kare, kugira ngo izacike imyaka iri hafi kwera.
Igihe Lionel Messi yatangazaga mu cyumweru cya mbere cya Nzeri ko azaguma mu ikipe ya FC Barcelone, ibyishimo byabaye byose muri Espagne.Messi ntabwo ari umukinnyi ubonetse wese.
Ethan Is Supreme, umusore w’imyak 17 wari umaze kwamamara kubera kwerekana ibintu by’ubwiza, yitabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize, nyamara na n’ubu urupfu rwe rukomeje kwibazwaho.
Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufatanya n’izindi nzego guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ruravuga ko rwizeye kurandura iki cyorezo, kandi ko rugamije kugaragaza isura nziza aho kwishora mu ngeso mbi muri iki gihe benshi mu rubyiruko badafite icyo bakora.
Ibihugu bigize Umuryango ECOWAS byahaye icyumweru kimwe agatsiko k’abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali, kakaba kashyizeho Perezida na Ministri w’Intebe b’abasivili.
Mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi habereye impanuka kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020 ihitana abantu babiri.
Murenzi Abdallah wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports, yasabye abakunzi ba Rayon Sports gushyira hamwe, anatangaza ko abona imbere hari ibisubizo byiza kuri Rayon Sports.
Abayobozi muri Senegal ku tariki 06 Nzeri 2020 batangije gahunda y’ubutabazi bwihuse hagamijwe guhangana n’ingaruka zasizwe n’imyuzure yatewe n’imvura yaguye ari nyinshi.
Leta yashyizeho ikigega cya Miliyari 100 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kugoboka abacuruzi n’abandi banyemari ibikorwa byabo byazahaye kubera Covid-19, hakaba hari ibyo bagomba kuba bujuje kugira ngo bagurizwe kuko iyo nguzanyo idahabwa bose.
Mu gihe hasigaye amezi abiri gusa ngo amatora y’umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe za Amerika abe, ibitabo byandikwa kuri Donald Trump bikomeje kwiyongera.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 35 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 36 bakize.
Ubuyobozi bwa JALI Investment Ltd butangaza ko bugiye kubaka ahahagarara imodoka zitwara abagenzi hazwi nka ‘Gare’ hazaba ari aha mbere mu Rwanda kurenza aho bamaze kubaka.
U Rwanda rwakiriye impano y’ibikoresho byo kwifashisha mu kuvura Covid-19 byatanzwe n’igihugu cya Misiri, bikaba bigizwe n’imyambaro irinda abaganga n’abandi bita ku barwaye icyo cyorezo.
Amakuru y’urupfu rwa Prof. Jean Bosco Gahutu yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 07 Nzeri 2020.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nzeri 2020 yakiriye mu biro bye abayobozi H.E Hailemariam Desalegn na Dr. Agnes Kalibata b’Umuryango nyafurika uharanira iterambere ry’ubuhinzi (AGRA).
Mu gihe Kigali imaze iminsi irangwa n’imicyo ndetse n’ubushyuhe, kuri uyu wa Mbere ikirere cyahindutse kuva mu gitondo bitewe n’ibicu byagaragaraga ko bishaka gutanga imvura.
Nyuma yo kubisabwa n’inzego ziyikuriye, Polisi y’u Rwanda yatangaje uburyo igiye guca ibikorwa na bamwe mu bapolisi bayihesha isura mbi, barasa mu cyico (gukoresha ingufu z’umurengera) abakurikiranyweho ibyaha.
Leta zunze ubumwe za Amerika zasohoye raporo ivuga ko u Bushinwa buri mu mugambi wo gushyira igisirikare mu bihugu bya Afurika. Umwuka wo kwishishanya hagati y’ibi bihugu bibiri bikomeye, gushingiye ku ntambara y’ubucuruzi ‘trade war’, kongeye kugira imbaraga muri aya mezi ya covid-19.
Mu kiganiro umunyarwenya Nkusi Arthur utegura igitaramo ngaruka kwezi Seka Live yagiranye na KT Radio, yavuze ko nta mafaranga icyo gitaramo kiratangira kumwinjiriza.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko abakoze ibyaha byagize ingaruka ku mateka y’Abanyarwanda ndetse n’ibindi byaha ibyo ari byo byose, ubutabera buzabasanga aho bazaba bari hose.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwandikira FERWAFA isaba ko ibihano yahawe na Ferwafa byo kutandikisha abakinnyi byasubikwa
Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA katangaje ko ikipe ya Rayon Sports itemerewe kugira umukinnyi mushya yandikisha, igihe cyose itarishyura umutoza Ivan Minnaert.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 06 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 25 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 36 bakize.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA) kuri iki cyumweru tariki 06 Nzeri 2020, avuga ko nta cyaha cyakozwe mu kuza kwa Rusesabagina mu Rwanda uretse kubeshywa.
Perezida wa Republika Paul Kagame yavuze ko ibibazo biri muri Rayon Sports yabyumvise kandi ko yabishinze Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, akaba yizeye ko biri mu nzira zo gukemuka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko kubana neza n’ibihugu bituranyi ari yo nzira y’amahoro kandi ko u Rwanda rutayakeneye kurusha uko ibyo bihugu biyakeneye.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda ruri mu ntambara yo kugabanya ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, hibandwa ku kureba uko imirimo y’ingenzi ikomeza kugenda ikomorerwa ngo Abanyarwanda babashe kugira imibereho myiza.
Mu masaha ya saa sita z’amanywa kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Nzeri 2020, igice cya Motel City Valley hamwe n’isoko ry’ibiribwa byegeranye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, byafashwe n’inkongi y’umuriro.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko kubaka ibyumba by’amashuri bigeze kuri 55%, ariko bishoboka ko uku kwezi kuzarangira na byo byuzuye.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 05 Nzeri 2020, abantu 77 bafatiwe mu gishanga kigabanya Akarere ka Gisagara n’aka Huye basenga, barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emérence AYINKAMIYE, ku wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we Nsengimana Fabrice.
Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bibasiwe n’ibitero by’iterabwoba bagabweho n’umutwe w’abarwanyi wa FLN hagati y’ukwezi kwa Kamena 2018 n’ukwa Mata 2019, barifuza ko Paul Rusesabagina yajyanwa aho umutwe w’abarwanyi wa FLN yari ayoboye wakoreye ubwicanyi, kugira ngo bamwibonere.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2020, ni bwo Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) wahoze ari Perezida wa Mali akaba aherutseguhirikwa ku butegetsi yerekeje muri Leta zunze umumwe z’Abarabu, aho agomba gukomeza kwivuza.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 45 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 8 bakize.
Raporo ku bijyanye no gutera ibiti muri rusange yasohotse ku itari 2 Nzeri 2020, ikaba yaragaragaje ko hari ibihugu bitari bike byananiwe kongera amashyamba, mu gihe ibindi nk’u Rwanda rwarengeje intego rwari rwihaye.
Abakunze kugenda mu Karere ka Nyaruguru bakunze kumva ko imodoka za zitwara abagenzi ziturutse i Huye zigarukira ahitwa mu Kamira, ariko ubundi izina uko ryakabaye ni Kamirabagenzi.
Bamwe mu baturage b’i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru na Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, basobanuriye itangazamakuru ibyo umutwe wa FLN w’ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina wabahombeje mu mwaka wa 2018.
Agatsiko k’abatunda ibiyobyabwenge mu Karere ka Burera bazwi ku izina ry’ ‘Abarembetsi’, bashatse kurwanya Polisi ubwo yari ibahagaritse, babiri muri bo bararaswa bahasiga ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko ibikorwa byo gukora umuhanda wa kaburimbo yoroheje Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba bigiye gutangira, kuko imbogamizi zari zihari zavuyeho.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, avuga ko gukoresha ingufu z’umurengera cyangwa zica ku mfungwa cyangwa abakekwa, bitemewe n’amategeko kandi bidakwiye.