Umukoloni w’umunyaIsiraheri yakatiwe igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umwana w’uruhinja hamwe n’ababyeyi be, abatwikiye mu nzu bari batuyemo muri Nyakanga 2015, mu gace ka Douma kari mu Majyaruguru ya Cisjordanie, Intara ya Palestina iri mu maboko ya Isiraheri kuva mu 1967.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA) kiratangaza ko bitarenze ukwezi kwa Werurwe umwaka utaha wa 2021 kizaba kimaze gusana ibikorwa remezo by’ibiraro n’imihanda byangijwe n’ibiza by’imvura mu Turere twa Ngororero, Gakenke, Nyabihu na Muhanga.
Nyuma y’uko byagaragaye ko umubare w’abanduye indwara ya Coronavirus ugenda wiyongera muri rusange, i Huye hashyizwe santere yo kubavuriramo.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, ryamaze gutangaza amabwiriza agomba kubahrizwa n’amakipe mbere y’uko shampiyona itangira.
Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko abana bamara amasaha menshi kuri mudasobwa cyangwa bareba televiziyo, bibangiza ubwonko bikabagabanyiriza n’ubushobozi bwo gufata ibyo biga.
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ni we muhanzi nyarwanda umwe uri ku rutonde rw’abahatanira ibihembo mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika byitwa AFRIMMA 2020. Kuri urwo rutonde kandi hariho umubyinnyi Sherry Silver uba i London mu Bwongereza ufite inkomoko mu Rwanda.
Umuraperi Jay Polly kuri ubu arabarizwa i Dubai aho yajyanye n’itsinda rye gushaka ibikoresho bya studio ye nshya y’amajwi n’amashusho.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 11 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 180 bakize.
Ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2020 nibwo urukiko rwemeje ko umugore n’umugabo baha igi rizavamo umwana undi mugore akabatwitira akazababyarira, ibizwi nka ‘surrogacy’ mu rurimi rw’icyongereza.
Imibiri irenga 600 ni yo imaze kuboneka mu gikorwa cyo gushakisha abiciwe mu Mudugudu wa Rwamibabi, Akagari ka Ntovi, Umurenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma.
Ikipe ya Rayon Sports n’umutoza Ivan Minnaert batangaje ko ikibazo bari bafutanye bagikemuye, ariko ntibagira icyo bavuga ku bihano iyi kipe yari yarafatiwe
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu batandatu bagaragaye mu mashusho bakubita uwitwa Nshimiyimana Jean, wo mu Karere ka Rutsiro.
Paul Rusesabagina watangiye kuburana ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yemereye urukiko ko yahaye umutwe w’abarwanyi wa FLN inkunga y’amayero ibihumbi makumyabiri.
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko n’ubwo imibereho yabo itari isanzwe ari myiza, ariko byarushijeho kuba bibi muri iki gihe cy’ingamba zo kwirinda COVID-19 kuko n’uwari ufite umuhahira atakibikora uko bikwiye kuko na we akazi kahagaze cyangwa kataboneka neza.
Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta 56 batangiye kwitaba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC).
Mu mukoke wacukuwe n’imvura wegereye isantere ya Kagongo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 14 Nzeri 2020, habonetse umurambo w’ umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri ya Nyabirehe.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Urwego rw’Ibanze rwa Kicukiro, bwatangaje ibyaha 13 bukurikiranyeho Paul Rusesabagina ufite umwuga wo kuba umunyamahoteli, akaba atuye ahitwa Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Buruseri mu Bubiligi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko kugira ubumuga bidakwiye gutuma umuntu yamburwa uburenganzira cyangwa ngo ahohoterwe abandi barebera.
Nyuma yo kwiherera no gusuzuma inzitizi zagaragajwe n’abunganira Rusesabagina ari bo Me Rugaza David na Me Nyembo Evelyne, bavugaga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro nta bubasha rufite bwo kumuburanisha ku bijyanye n’ufungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Bamwe mu bahinzi mu Karere ka Gatsibo bavuga ko batangiye kugira impungenge zo kuzarumbya kubera ko batarabona imbuto y’ibigori nyamara barabwiwe ko imvura izacika kare.
Paul Rusesabagina ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo iby’iterabwoba, kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho aburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Umuhanzi Rich Malik utangiye kwamamara kubera ijwi rye yatangaje ko yakoze indirimbo Umuhanda atagamije gusubiza Igare ya Mico The Best.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, inzego z’ibanze na Polisi y’u Rwanda, yerekana ko mu mezi abiri ashize, imibare y’abafashwe barengeje isaha ya saa moya yo kuba bageze mu rugo ari bo benshi kurusha abandi bose bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwiirinda Covid-19.
Se wa Bukuru Christophe ukinira APR FC yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi, bikaba byatangajwe n’ikipe ya APR FC
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA) kimaze iminsi mu igenzura ngo kirebe abagikoresha n’abacuruza amasashe, bafatwe ndetse babihanirwe kuko binyuranyije n’itegeko ryo kurengera ibidukikije.
Umujyi wa Kigali uratangaza ko isoko rya Nyabugogo rizwi nko Kwa Mutangana n’amaduka arikikije bizafungurwa ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 13 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 26 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 12 bakize.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda, habayeho ihagarikwa rya hato na hato ry’ingendo n’ibikorwa by’ubukerarugendo mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.
Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke yafashe mu bihe bitandukanye abantu 7 bafataga imifuka ya sima yubakishwaga amashuri yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bakajya kuyigurisha.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yatesheje abagabo babiri barimo kwinjiza mu gihugu urumogi, bari barushyize mu byuma bitatu byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro (fire extinguisher cylinders). Baruteshejwe tariki ya 10 Nzeri, bari mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Gisenyi mu Mudugudu wa Nengo.
Mu gihugu cya Slovenia, umugore yahamijwe icyaha cy’uburiganya nyuma y’uko urukiko rusanze yariciye ikiganza kugira ngo ahabwe amafaranga y’ubwishingizi.
Nyuma y’amakuru yari yavuzwe y’uko ahitwa mu Irango mu Karere ka Huye habonetse inyamaswa imeze nk’ingwe, abashinzwe umutekano bakayica bavuga ko ari urusamagwe, abazi iby’inyamaswa bavuga ko iyo nyamaswa yitwa imondo.
Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyatangije igerageza rya mubazi z’amazi zikoranye ubuhanga (Smart Meters) zishobora no kwishyurirwaho amazi mbere nk’uko bigenda ku mashanyarazi.
Ntirandekura Ntakirende wo mu Mudugudu wa Subukiniro, Akagari ka Rugogwe, Umurenge wa Uwinkingi yiciwe inka n’abarwanyi ba FLN none yashumbushijwe imbyeyi ihaka n’ikimasa icukije.
Tariki ya 31/8/2020 ni itariki itazasibangana mu bwonko bwanjye n’ubwo hari byinshi byasibamye. Nabyutse mfite gahunda yo gusiga irangi ibiro byanjye. Nirirwa nsiga, sinabona umwanya wo kureba ibitangazamakuru nazindukiragaho mbere y’ibindi.
Mu kibuga cyo ku biro by’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, Kampani Enviroserve yahashyize kontineri izajya ishyirwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga (electronic) abantu batacyifashisha.
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2020 nibwo Polisi y’u Rwanda yashyikirije imfizi y’inka abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe yari yarabemereye. Abaturage bayishyikirijwe ni abatuye mu Mudugudu wa Sebukiniro mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Uwinkingi. Abaturage bishimiye iki kimasa bavuga ko kizabafasha kubona icyororo (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 31 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 94 bakize.
Umunsi wa mbere wa Shampiyona y’u Bwongereza wahiriye ikipe ya Arsenal, Liverpool na Crystal Palace zegukanye intsinzi. Ikipe ya Arsenal na Fulham ni zo zafunguye shampiyona mu mukino wabereye kuri Stade ya Craven Cottage.
Akarere ka Bugesera kimwe n’utundi turere tw’igihugu kari mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi. Mu bukangarambaga butandukanye Akarere ka Bugesera gakora mu rwego rwo gukangurira abaturage kwirinda icyo cyorezo, harimo ubwo kujya ku kiraro cy’uruzi rw’Akagera, aho Akarere ka Bugesera gahana urubibi (…)
Inama yahuje ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA n’abanyamuryango baryo yafatiwemo umwanzuro wo guhagarika shampiyona ya Basketball, hahinduka uburyo bw’imikinire aho amakipe azashyirwa hamwe agakina iminsi irindwi.
Ikipe ya Mukura Victory Sports yasinyanye amasezerano n’ibigo bya Hyundai na Volcano Express, ikazajya ihabwa Miliyoni 70 Frws buri mwaka
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emérence Ayinkamiye, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020, yasezeranye imbere y’Imana n’umugabo we Nsengimana Fabrice.
Ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi bwatangaje ko budateganya kwitabira inama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Angola. Iyo nama iteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2020 ikabera mu mujyi wa Goma.
Igihugu cya Korea y’Epfo cyahaye u Rwanda udupfukamunwa ibihumbi 100 two mu bwoko bwa KF94 dufite agaciro k’ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika (akabakaba miliyoni 97 z’Amafaranga y’u Rwanda), tuzafasha mu guhangana na Covid-19.
Ku wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ishingiro ry’amasezerano imiryango ibiri yagiranye, y’uko umuryango umwe uzatwitira undi umaze imyaka icumi warabuze urubyaro.
Umugore wo muri Esipanye utatangajwe amazina yarenze ku mabwiriza agenga abanduye covid-19, ava aho yari asanzwe akurikiranirwa n’abaganga ajya ku mucanga w’inyanja koga no kwidagadura.
Impuguke mu kuvura indwara zitandukanye z’imyanya y’ubuhumekero zirimo na Covid-19, zirasaba abantu bavuga ko kunywa tangawizi, tungurusumu n’ibindi bivugwa byabarinda kwandura icyo cyorezo, kwitonda kuko bataba bazi ibyo banywa ibyo ari byo.
Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubitse itangira ry’amarushanwa yaryo arimo Shampiyona ya 2020/21 yagombaga gutangira tariki 30/10/2020.