U Rwanda rutegereje toni ibihumbi 40 z’ibikomoka kuri Peteroli biturutse Tanga
U Rwanda rutegereje toni ibihumbi mirongo ine z’ibikomoka kuri Peteroli biturutse ku cyambu cya Tanga muri Tanzaniya, mu mpera z’uku kwezi.
Ni amakuru yatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko uko u Rwanda ruhagaze mu mibereho y’abaturage.
Mu minsi ishize, u Rwanda rwaguranye amaserano n’ibihugu by’abaturanyi, birimo Tanzaniya na Kenya, arebana no gutumiza ibikomoka muri peteroli.
Ku ikubitiro, u Rwanda rwasinye amasezerano na Kenya, yo gutumiza ibikomoka kuri Peteroli bitunganyije.
U Rwanda ruzajya runyuza ibikomoka kuri Peteroli, rukoresheje icyambu cya Mombasa, ndetse rwifashishe ibikorwa remezo bya Kenya.
Ibikomoka kuri Peteroli biturutse Mombasa, u Rwanda ruzajya rubifatira ahitwa Eldoret, aho bizajya bigera biciye mu miyoboro yubatswe.
U Rwanda kandi ruzajya rwifashisha ububiko bwa Kenya, nk’uko amasezerano yabigennye.
Ikindi, u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Tanzaniya, yo gukoresha icyambu cya Tanga, kugira ngo ruzane ibindi bikomoka kuri Peteroli rubigeze mu gihugu.
Kuri iki cyambu cya Tanga, buri kwezi ngo hazajya hagera ibikomoka kuri peteroli bije mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe, yavuze ko kugira inzira nyinshi zinyuzwamo ibikomoka kuri Peteroli, bizatuma igiciro cyabyo kigabanuka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|