Musanze: Arakekwaho kwihungabanyiriza umutekano akabeshyera abaturanyi

Bizijmana Théoneste w’imyaka 33 wo mu kagari ka Garuka mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, arakekwaho kwihungabanyiriza umutekano atera amabuye ku nzu ye agahuruza inzego z’ubuyobozi abeshyera abaturanyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Akarere ka Musanze gaherereye mu Ntara y'Amajyaruguru
Akarere ka Musanze gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru

Ikibazo cy’uyu mugabo cyafashe indi ntera ku mugoroba wo ku itariki ya 13 Werurwe 2021, nyuma y’uko yafashe umuryango we bifungirana mu nzu avuga ko abaturanyi be bamumereye nabi batera amabuye ku nzu ye.

Yabwiye abanyamakuru ikibazo cye kuri telefoni ati “Twaheze mu nzu, twatewe n’abantu mu ijoro ibirahuri by’inzu babimennye, mudufashe mudukorere ubuvugizu tubone uko twasohoka, ubu twaheze mu nzu twabuze uko twasohoka, dufite impungenge z’uko dushobora kuba twagera hanze bakaba batumerera nabi, ubu rwose twarokotse”.

Arongera ati “Byakozwe mu ijoro, twabashije kumenya bamwe mu baduteye bitwa Bazambanza Fidele n’uwitwa Jean de Dieu, icyo bakoze ni ugutera amabuye ku mabati bakajya no guhonda urugi bavuga ngo baratwica, twatabaje ariko kubera urusaku rw’amabuye menshi yari ari kugwa ku mabati, urusaku rwacu ruburizwamo tubura abadutabara”.

Yavuze ko babashije kumva amajwi y’abo bantu babiri bakayamenya dore ko ngo basanzwe bafitanye ibibazo by’amakimbirane, aho ngo bahora bamubuza amahoro ndetse ngo bakarandura n’imyaka ye.

Nyuma y’uko uwo mugabo atabaje, inzego zinyuranye z’ubuyobozi n’iz’umutekano, kuri iki Cyumweru tariki 14 Werurwe 2021 zasuye uwo muryango, mu rwego rwo gukurikirana icyo kibazo, aho uwo mugabo yagaragaje ikibazo cye avuga uburyo akomeje gutotezwa.

Izo nzego zakurikiranye icyo kibazo, zumva uwo muryango ndetse zegera n’abaturanyi b’uwo muryango, mu busesenguzi bwazo, raporo zakoze ikaba igaragaza ko Bizimana Théoneste ari we ubwe utera amabuye ku nzu ye.

Ngo abiterwa n’uko ashinjwa kugira amadeni menshi mu baturage (mu bimina) ndetse no mu kigo cy’imari (Umwalimu SACCO), bityo ngo inzu ye ikaba yenda gutezwa cyamunara. Ngo ibyo byose abikora ashaka kugaragaza ko abaturage bamwanga agamije ko ubuyobozi bwazamwimura bukamuha inzu mu Mudugudu w’Icyitegererezo uri kubakwa mu murenge wa Kinigi.

Abayobozi basuye uwo muturage barimo ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Musanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, n’abahagarariye Ingabo na Polisi. Bahise bakoresha inama abaturanyi ba Bizimana, bose bagaragaza ko ibibazo uwo muturanyi afite ari we ubyitera ndetse bavuga ko ababangamiye cyane kuko ababuza umutekano.

Abo baturage bavuga ko no ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021, ngo uwo mugabo n’umugore we baranduye urubingo rw’uwitwa Niyonkuru Jean Damascene ruteye mu rubibi rw’ubutaka bwabo, ndetse ngo bashaka no gukubita umugore wa Niyonkuru atabarwa n’umugabo witwa Mutwarasibo na we uri mu bemeza ko Bizimana ari we wiyangiriza umutekano akabeshyera abaturanyi.

Ngo ku wa Gatandatu byageze saa moya z’umugoroba atangira gutabaza avuga ko bari gutera amabuye ku nzu ye, abayobozi b’umudugudu na DASSO batabaye babura abantu batera amabuye, bamusabye gusohoka ngo bafatanye gushaka umutera amabuye aranga akomeza kwifungirana mu nzu.

Ngo umuyobozi wa DASSO mu murenge wa Musanze, yafashe umwanzuro wo gupanga irondo ku rugo rw’uwo mugabo ngo burinda bucya nta kibazo kigaragaye.

Ikindi gituma uwo mugabo ashinjwa ko ari we utera amabuye ku nzu ye, ni uko ngo hejuru y’iyo nzu ye bahasanze amabuye menshi ku buryo ngo nta muntu ushobora kuyaterera kure ngo yose agumeyo, iki kikaba ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ayo mabuye yajugunyweyo n’umuntu wari mu mbuga hafi y’inzu.

Nyuma yo kumva impande zombi, Polisi yafashe umwanzuro wo gushyikiriza Urwego rw’Igihugu ry’ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Kinigi uwo mugabo witwa Bizimana n’abaturanyi be, mu rwego rwo gutanga amakuru kuri icyo kibazo hagamijwe ko gishakirwa umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwadufashije abantu badusakuriza ari restourant kandi amasaha yogufunga yageze mukagira icyomudufasha ni isange paradise resort

Umutoni patience yanditse ku itariki ya: 21-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka