Niteguye gutanga umusanzu ntizigama mu kubaka Igihugu - Prof Shyaka

Prof Shyaka Anastase wari umaze imyaka itatu ayobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimiye Perezida Kagame wamuhaye amahirwe yo gukorera igihugu.

Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe tariki 15 Werurwe 2021 rivuga ko Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. Iryo tangazo kandi rigaragaza impinduka zakozwe muri Guverinoma no mu bayobozi b’Intara. Abahawe imyanya n’abasimbuwe bagize ubutumwa batanga, muri rusange bishimira amahirwe bahawe mu gukorera igihugu.

Prof Shyaka Anastase
Prof Shyaka Anastase

Prof Shyaka Anastase abinyujije kuri Twitter yagize ati "Ni ishema rikomeye kuba umwe mu bagize Guverinoma ya Perezida Paul Kagame, wahesheje u Rwanda agaciro gahambaye ku isi yose, kubera ubudasa bwe!”

Ati “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, icyizere n’ubuntu mwangiriye; n’amahirwe mwampaye. Ni isoko idakama..!"

Prof Shyaka, uretse gushimira, yagaragaje ko agifite ubushake bwo gukomeza gukorera igihugu.

Ati "Niteguye gutanga umusanzu ntizigama, mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu kubaka no guteza imbere Igihugu cyacu."

Prof Shyaka wahuye n’akazi katoroshye kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye abaturage basabwa kuguma mu ngo ndetse hagashyirwaho amabwiriza atandukanye mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, yahuye n’ibindi bibazo birimo, ikirebana n’abaturage bimuwe ahitwa Kangondo ya mbere n’iya kabiri kitavuzweho rumwe, ibibazo by’imisoro y’ubutaka yazamuwe n’ibindi birebana n’imibereho myiza y’abaturage.

Yifurije umusimbuye ishya n’ihirwe agira ati "Ndifuriza ishya n’ihirwe, imirimo myiza Hon Gatabazi Jean Marie Vianney unsimbuye muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu."

Undi wakuwe ku mwanya yariho washimiye Perezida Kagame ni Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Fred Mufulukye wagize ati “Gukorera Intara y’Iburasirazuba nka Guverineri byampaye amahirwe menshi mu buranararibonye no gufatanya n’abandi mu guhindura imiberero n’iterambere ry’abaturage bacu. Nifuza kugaragariza ibyishimo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’umuryango wa RPF bampaye ayo mahirwe."

Fred Mufulukye yasimbuwe na Emmanuel Gasana wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

change yes we can

nsanzimgura Gilbert yanditse ku itariki ya: 17-03-2021  →  Musubize

Anastase shyaka tuzagu kumbura pe
Wageraga kubaturage bose
Ugakenura ibibazo byaba turage

Maniraguha jean damascene yanditse ku itariki ya: 17-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka