Abangilikani bafunguye ishuri rikuru ryigisha iyobokamana na gahunda za Leta

Nyuma yo kubyemererwa n’Inama y’Abaministiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020, Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryafunguye Ishuri Rikuru (kaminuza) ryitwa East African Christian College (EACC).

Abangilikani bafunguye ishuri rikuru ryigisha iyobokamana na gahunda za Leta
Abangilikani bafunguye ishuri rikuru ryigisha iyobokamana na gahunda za Leta

Ubuyobozi bw’iryo torero buvuga ko Kaminuza ya EACC yafunguwe ku wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2021, irimo kwakira abantu baturutse mu bihugu byose no mu madini n’amatorero atandukanye, bifuza kwiga ibijyanye n’icyererekezo cya Leta y’u Rwanda hamwe n’icy’amatorero muri rusange.

Umuyobozi wa ’East African Christian College’, Rev Prof Viateur Ndikumana, avuga ko mu byo bateganyirije abaziga muri iryo shuri harimo kurwanya icyo yise imyigishirize y’ubuyobe ikangurira abantu kubyara benshi.

Rev Prof Ndikumana yagize ati "Mwagiye mwumva inyigisho zo mu madini n’amatorero amwe n’amwe ziyobya abantu kandi zihabanye n’icyerekezo cy’amajyambere igihugu cyacu cyifuza kujyamo, mwibaze umuntu ubwira abantu muri iki gihe ngo nibabyare buzure isi! Iri shuri rije kwigisha kugira ngo iyo myigishirize ive mu mitwe y’abantu".

Musenyeri Mbanda ubwo yafunguraga iryo shuri
Musenyeri Mbanda ubwo yafunguraga iryo shuri

Yongeraho ko ikindi bazarwanya ari ubuhanuzi buganisha ku bukire bwumvikana mu madini atandukanye, aho ngo bigisha ibijyanye no kujya muri Amerika no kubona amafaranga menshi.

Muri rusange amasomo EACC izigisha ajyanye n’iyobokamana (Theology), ibijyanye no kurera abana b’incuke, ndetse n’ishami ryigisha ubuforomo no kubyaza (school of Nursing).

Rev Prof Ndikumana avuga ko EACC ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenze 300, ariko aho bigeze kuri ubu ngo bamaze kwakira abagera kuri 250 barimo abavuye muri Congo (Kinshasa), i Burundi, Tanzania, Sychelles, Sudan y’Epfo na Repubulika ya Santrafurika.

Aho abanyeshuri bazigira
Aho abanyeshuri bazigira

Na none mu madini n’amatorero amaze kohereza abaza kwiga muri EACC ngo harimo ADEPR, Anglican, Baptist, Salvation Army na Revival Parish Church, ariko ngo ntawe baheza n’umwe.

Iryo shuri ry’Abangirikani rivuga ko rizigisha Iyobokamana (Theology) imyaka ine (bachelors’ degree) ku bantu barangije amashuri yisumbuye, cyangwa umwaka umwe w’Iyobokamana ku barangije amasomo asanzwe y’imyaka ine mu zindi kaminuza (post graduates).

Umushumba w’Itorero rya Anglican mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, avuga ko ibyo bazigisha biri muri gahunda ya Leta, ko nta muntu uzongera kuyobora itorero cyangwa idini hamwe no kubwiriza ubutumwa, atarize ibijyanye n’iyobokamana.

Amacumbi y'abanyeshuri
Amacumbi y’abanyeshuri

Musenyeri Mbanda yagize ati "Biri muri uwo mugambi wo gusubiza cya kibazo (cy’imyigishirize y’ubuyobe), ni yo mpamvu ku matorero yose tuzatanga amasomo ari rusange ashingiye ku ijambo ry’Imana rihwanye n’ibyabo, ni biba ngombwa tuzane abarimu bavuye muri ayo matorero yabo babigishe, iby’Abangirikani dufite uburyo bundi tuzabyigisha".

Umuyobozi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), Pasiteri Isaïe Ndayizeye, avuga ko na bo bari bafite icyifuzo cyo kubona ishuri rikuru ryigisha iby’iyobokamana, ariko ko mu gihe batararibona bazaba bifashisha EACC y’Abangirikani.

Ati "Iri ni ishuri ryubakiwe abantu bose bafite inyota yo kwiga, narikunze kandi ryigisha ibintu bitandukanye, kandi nanjye ndacyafite inyota yo kwiga nzaza kuryigamo".

Umuyoboke w’itorero rya Anglican witwa Nyiransabimana Seraphine, yavuye ku Kigeme muri Nyamagabe asiga urugo, aza kwiga iyobokamana muri EACC agamije ivugabutumwa mu gace k’iwabo.

Iyi kaminuza y’Abangirikani iherereye mu kagari ka Gako mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro, yari imaze imyaka 14 yigisha abapasitoro b’Abangilikani n’abandi babyifuza, ariko itaremerwa.

Ubuyobozi bwa EACC buvuga ko batazafungirwa imiryango biturutse ku kubura amikoro nk’uko byagendekeye izindi kaminuza zigenga mu Rwanda, kuko ngo iryo shuri ari iry’Itorero ’Anglican’ atari iry’umuntu ku giti cye.

Buri mwaka umuyoboke wese w’Itorero Anglican mu barenga miliyoni imwe rifite mu Rwanda, atanga nibura umusanzu w’amafaranga 1,000 yo gufasha ishuri EACC gukomeza imirimo.

Icyo gikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rwose nejejwe niryoshuriryiza
Kuryigamobisabiki?
Amafrs ni angahe?

Nyirimana jean claude yanditse ku itariki ya: 19-12-2023  →  Musubize

Tujye tumenya ko kwiga Theology bitavuga ko uwayize aba azi Bible.Urugero,Yezu n’Abigishwa be birirwaga mu nzira babwiriza Ijambo ry’Imana.Nyamara nta Theology bize.Hari amasomo menshi biga muli Theology atagira aho ahuriye na Bible.Ikindi kandi,benshi bize Theology,ndetse ku rwego rwa PHD,bigisha ibintu bidahuye na Bible.Urugero,bigisha ko Imana ari UBUTATU.Nyamara n’iryo jambo ntariba muli bible.Bible yigisha ko Imana ari SE wa Yezu gusa.Naho Yezu akaba "umugaragu w’Imana" nkuko Ibyakozwe 3:13 havuga.Muli Yohana 14,umurongo wa 28,Yezu ubwe yigishaga ko SE amuruta.Benshi bize Theology bivanga muli Politike kandi Yezu yarabitubujije.

gisagara tom yanditse ku itariki ya: 17-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka