Ku wa 29 Mutarama 2026, nibwo Banki Nkuru y’Igihugu, yatangaje ko Mobicash Rwanda Ltd ihagaritswe mu gihe cy’amezi atatu kubera ibibazo byo kutubahiriza amabwiriza isabwa byakunze guhora byisubiramo.
Mu itangazo BNR yashyize ahagaragara kuri uyu wa 09 Nyakanga 2026, yavuze ko yongereye igihe cy’ihagarikwa ry’ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd, bityo ko itemerewe gukora ibikorwa bijyanye no gutanga serivisi zo kwishyurana cyangwa kwakira amafaranga y’abakiliya bashya.
BNR yasabye abakiliya basanzwe bafite amafaranga kuri Mobicash Rwanda Ltd ko bazakomeza kugira uburenganzira bwo kuyabikuza cyangwa kuyasubizwa, kandi ibyo bikagenzurwa na Banki Nkuruy’u Rwanda mu rwego rwo kurengera umuguzi wa serivisi z’imari no gutunganya imitangire ya serivisi.
Banki Nkuruy’u Rwanda yongeye kwibutsa abakoresha serivisi zo kwishyurana, ko bagomba gukorana n’abatanga serivisi zo kwishyurana babiherereye uruhushya. Urutonde rw’abemerewe gutanga serivisi zo kwishyurana rukaba ruoneka ku rubuga rwa BNR: https://www.bnr.rw/paymentsystem
BNR ikomeze igira iti: "Iri tangazo ritanzwe hakurikijwe Amabwiriza rusange n° 74/2023 yo ku wa 18/09/2023 agenga abatanga serivisi zo kwishyurana nk’uko abiteganya mu ngingo yayo ya 35 (igika cya 2)."
Banki Nkuruy’u Rwanda yashimangiye kandi ko itazateshuka mu kurengera abaguzi ba serivisi z’imari no kurinda amafaranga yabo ndetse no gukomeza kubungabunga umutekano n’icyizere cy’uburyo bwo kwishyurana mu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|