Urukingo rwa AstraZeneca nta ngaruka rwagize ku Banyarwanda kugeza ubu - Minisitiri Ngamije

Minisitiri w’Ubuzima (MINISANTE) Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko urukingo rwa AstraZeneca nta kibazo kidasanzwe rwateye Abanyarwanda bamaze kuruhabwa kuva igikorwa cyo gukingira COVID-19 cyatangira mu Rwanda.

Minisitiri Ngamije avuga ko AstraZeneca nta ngaruka iragaragaza ku Banyarwanda bakingiwe
Minisitiri Ngamije avuga ko AstraZeneca nta ngaruka iragaragaza ku Banyarwanda bakingiwe

Minisitiri Ngamije avuga ko mu bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’i Burayi hari ibivugwa byinshi ko urukingo rwanahagarikwa by’agateganyo hakabanza kureba bimwe mu bikekwa rwaba ruteza nk’ingaruka zirimo no kuvura cyangwa kwipfundika kw’amaraso mu mubiri.

Minisitiri Ngamije avuga ko inkuru nk’izo no mu Rwanda zahageze gusa ngo kuva u Rwanda rwatangira gutanga urukingo rwa AstraZeneca mu gukingira COVID-19 nta muntu n’umwe wagaragaje ikibazo kubera ko yahawe urwo rukingo.

Agira ati “Twe tugendera ku kuba urukingo rwaremejwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, icya kabiri tukagendera ku byo ikigo cyacu gishinzwe imiti kitubwira niba hari ikibazo twaba twarabonye ngo tube twahagarika urukingo, uyu munsi wa none ku bantu basaga ibihumbi 300 bakingiwe na AstraZeneca nta muntu n’umwe twabonye wagize ikibazo”.

Minisitiri Ngamije avuga ko ibivugwa by’uko AstraZeneca yaba yarahagaritswe by’agateganyo hagamijwe kureba ibijyanye n’amakuru akenewe kumenyekana niba koko amaraso yipfundika hari aho bihuriye n’abahawe urwo rukingo biri kwigwaho n’abashakashatsi ahakekwa icyo kibazo.

Agira ati “Hano abashakashatsi icyo bari kwibaza ni ukuba ukwipfundika kw’amaraso kuri bamwe hari aho bihuriye n’urukingo bahawe, aha hakorwa ubushakashatsi bwimbitse ngo byemezwe niba hari umubare munini w’abahawe urukingo waba waragaragaje icyo kibazo kurusha abatarahawe urukingo”.

Ku bijyanye no kuba ibikwirakwizwa mu itangazamakuru kuri AstraZeneca byaba bifite aho bihuriye n’ubucuruzi bw’inkingo ku isoko, Minisitiri Ngamije yavuze ko na byo bishoboka ariko ubundi imibare y’abafite ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso atari abahawe urwo rukingo gusa kuko gisanzwe.

Yavuze ko kuri uyu wa 16 Werurwe 20201 hari inama yabaye n’ejo izakomeza ihuje impuguke zibishinzwe z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ziganira n’impuguke z’ikigo gishinzwe imiti cy’i Burayi kugira ngo hafatwe imyanzuro ihamye kandi abo bashakashatsi bakaba bagamije kugera ku gisubizo cyizewe cyanatuma n’u Rwanda rufata ingamba runaka.

Ibimenyetso byigaragaje ku bahawe urukingo n’abazaruhabwa ku nshuro ya kabiri birimo kuribwa umutwe, kubabara mu ngingo, kugira isereri, kumva utameze neza mu mubiri, ibyo ngo bikaba ari ibimenyetso byiza byo kuba umubiri utangiye gukora ubudahangarwa mu guhangana na COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka