Huye: Barifuza inkunga y’Akarere yo kurangiza gusana umuhanda
Ahitwa mu Gahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ahantu umuhanda wifashishwa n’ibinyabiziga byinshi ugiye kuzamarwa n’inkangu, abawuturiye bakifuza inkunga y’Akarere ngo barengere uwo muhanda.

Amazi amanukira muri uyu muhanda uturuka mu Gahenerezo, ugatunguka ahitwa mu Gitwa no ku biro by’Umurenge wa Huye, ugakomeza ukagera kuri kaburimbo igana mu Karere ka Nyaruguru uturutse i Huye, ni menshi ku buryo hari ibice byamaze gucukuka usangamo umukoki wa metero zigera muri ebyiri.
Amazi amanukira muri uwo muhanda ni menshi ku buryo hari ibice byamaze gucukuka usangamo umukoki wa metero zigera muri ebyiri.
Uyu muhanda ugenda ucika, ariko urananyerera, ku buryo iyo imvura yaguye nta modoka cyangwa moto ibasha kuhazamuka. N’abanyamaguru bahanyura bibagoye.

Claudine Nyiransabuwera uhanyuza imodoka agira ati “Iyo imvura yaguye usanga ababyeyi bamanukana abana kuri kaburimbo bakajya kubategera moto, banataha bakajya kubakura kuri kaburimbo n’amaguru.”
Ibi bibazo byombi byari byatumye abatuye mu Mudugudu w’Agahenerezo biyemeza kwegeranya ubushobozi ngo bakore imiferege imanura amazi yangiza uyu muhanda, bityo basibe n’imikoki yatangiye kuhagaragara, hanyuma bazasabe ubuyobozi bw’Akarere kubakemurira ikibazo cy’ubunyereri.
Icyakora, ubushobozi babashije kwegeranya ngo ntibwakemuye iki kibazo nk’uko bivugwa na Louise Niyonsaba, Umukuru w’uyu Mudugudu.

Agira ati “Ubundi hari hakenewe amafaranga 2.832.500, tubasha kwegeranya 1.759.000. Byatumye tubasha gukora imiferege ku burebure bwa metero 95 gusa, kuri 210 twagombaga gukora.”
Yungamo ati “Igiteye impungenge kurushaho ni uko uyu muhanda ukomeza kwangirika, ku buryo tubona hatagize igikorwa wazagera aho n’imodoka zitabasha kuwunyuramo.”
Abatuye n’abakorera muri aka gace bifuza ko nk’uko bari biyemeje kwirwanaho ubushobozi bukababana bukeya, ubuyobozi bw’Akarere bwabunganira, ariko iki kibazo kigakemuka.
Uwitwa Murwanashyaka ati “Twifuza ko ubuyobozi bw’Akarere bwadutunganyiriza uyu muhanda. Abacuruzi tubangamiwe cyane n’uko umeze ubungubu, kuko iyo imvura yaguye amakamyo atazamuka, bigatuma ibiciro by’ibicuruzwa bizamuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko hifashishijwe imiganda na VUP bazashaka uko baba bakemuye iki kibazo, mu gihe bategereje ko uyu muhanda washyirwa muri gahunda yo gukorwa.
Ati “N’ubundi VUP yari yawutunganyije, uri nyabagendwa, ni uko imvura yaguye mu bihe byashize yatumye wongera kwangirika.”
Icyakora, andi makuru aturuka muri serivise y’ibikorwa remezo mu Karere ka Huye, avuga ko biteganyijwe ko ku nkunga ya Banki y’isi, uyu muhanda uzashyirwamo kaburimbo mu mwaka utaha wa 2022.
Ohereza igitekerezo
|