Akarere ka Rulindo kasabwe kuzuza amabwiriza y’isuku ku ibagiro gahitamo kurifunga burundu

Akarere ka Rulindo kananiwe kumvikana na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta (PAC) ku kibazo cy’ibagiro rya Shyorongi ryafunzwe by’agateganyo n’inzego z’ubuziranenge kubera kutuzuza amabwiriza y’isuku, maze aho kuzuza ayo mabwiriza akarere kagahitamo kurifunga burundu.

Ubwo PAC yabazaga aka karere kuri iryo bagiro, ntibashoboye kumvikana ku nyito yaryo ubwaryo, kuko PAC ishingiye ku byo ibona muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavugaga ko ari ibagiro ryafunzwe, ariko akarere ko kakavuga ko atari ibagiro ahubwo ari inzu icururizwamo inyama.

Atanga ibisobanuro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, yagize ati “Iyo nzu icururizwamo inyama RICA (Ikigo gifite mu nshingano ubuziranenge) yasanze itujuje ubuziranenge bw’inyama irahafunga. Turashaka kuhavugurura hagakorerwa ibindi.”

Abadepite bagize PAC babaye nk’abatungurwa n’icyo gisubizo, maze Depite Barthelemy ati “Icyumvikana ni uko ahari ibagiro ubu hafunzwe ryahaga abaturage serivisi bakabona inyama.”

Ati “Birababaje kubona akarere gahasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku aho kuyubahiriza ko kagahitamo gufunga ibagiro burundu.”

Mu buryo bugaragaza gutungurwa cyane, PAC yahise ibabaza aho bazajya bakura inyama zujuje ubuziranenge kuko kugeza ubu nta bagiro riri mu Karere ka Rulindo, dore ko n’iryari riri kuri Base na ryo rifunze kubera kutuzuza amabwiriza y’ubuziranenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Judith Mukanyirigira, mu buryo bwashidikanyijweho n’abadepite, na we yatsimbaraye avuga ko icyari i Shyorongi ari inzu icururizwamo inyama aho kuba ibagiro, ahubwo ibagiro ryari riri kuri Base ariko na ryo rikaba rifunze.

Yagize ati “Ubu turimo kureba uko twubaka ibagiro ryujuje ubuziranenge kuko aho ryari riri REMA yasanze ryangiza ibidukikije.”

Yijeje ko ku bufatanye na RICA na REMA barimo kureba uko muri Rulindo hakubakwa ibagiro ryujuje amabwiriza yose y’ubuziranenge.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka