Guha agaciro abagore byari muri politiki ya FPR kuva yavuka - Ambasaderi Karabaranga

Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Werurwe 2021, Ambassade y’u Rwanda muri Senegal ifatanyije n’Abanyarwanda baba mu Bihugu bya Senegal, Mali, Gambia, Guinea Bissau na Cap Vert n’inshuti z’u Rwanda bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore usanzwe wizihirwa tariki ya 08 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga rya WebEx mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Isango Star no ku zindi mbuga nkoranyambaga YouTube na Twitter.

Abatanze ibiganiro barimo Madamu Rose RWABUHIHI, Umuyobozi w’urwego rugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore (Gender Monitor Office), Madamu Fatou AMINATA LO, uhagarariye UN Women mu Rwanda, Bwana Fidele RUTAYISIRE, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC, Madamu Fabiola NGERUKA, ukorera muri UNFPA MALI, Madamu Agnes AMMEUX, ukorera Enabel muri Guinée-Bissau na Dr Angelique MUKESHIMANA, wigira ubuvuzi muri Kaminuza ya Havre.

Amb. Jean Pierre KARABARANGA uhagarariye u Rwanda muri Senegal n’abacyitabiriye bagarutse ku nsanganyamatsiko yo ku rwego rw’igihugu igira iti: “Munyarwandakazi, ba ku ruhembe mu isi yugarijwe na Covid-19”, bagaragaza urwego umugore agezeho mu kwiteza imbere, uruhare afite mw’iterambere ry’igihugu, ibibazo umugore cyangwa umwana w’umukobwa ahura na byo mu mibereho ya buri munsi.

Amb KARABARANGA yongeye kwibutsa ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku munsi mpuzamahanga w’abagore ubwo kuri Twitter ye yagize ati: “Uyu munsi ni ukwibuka ko uburinganire butareba abagore gusa. Nta terambere ryabaho hatabaye ubwitabire n’amahirwe angana kuri bose. Buri wese muri twe afite uruhare mu kurwanya ubusumbane kandi ihezwa nta mwanya rifite mu gihe kiri imbere.”

Abatanze ikiganiro bagiye bagaruka ku ntambwe ndende kandi ifatika u Rwanda rugezeho mu byiciro byose: mu burezi , mu buzima n’ubuvuzi, mu bukungu, mu miyoborere n’inzego z’ubuyobozi, mu mutekano no mu butabera. Bavuze ko ubu bwiyongere bw‘abagore mu nzego zose, bikwiye kwishimirwa no guterwa imbaraga kandi bigakomeza.

Ambasaderi KARABARANGA yibukije ko ibi byose byashobotse kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul KAGAME kandi ko byatangiye muri 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Amb KARABARANGA yagize ati : “Kuva muri 1962 u Rwanda rubona ubwigenge kugeza muri 1994 ,umugore n’umwana w’umukobwa nta gaciro bahabwaga haba mu miryango yabo ndetse no muri politiki y’igihugu. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Guverninoma y’Ubumwe bw’Igihugu yashyizweho na FPR ni yo yashyize mu bikorwa politiki yo guha agaciro abagore, kubateza imbere, kubashyigikira muri byose kuko n’ubundi byari muri porogaramu politiki ya FPR kuva yavuka”.

Ibiganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Ibiganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Hagaragajwe kandi ko hari gahunda nyinshi cyane zakozwe zijyanye no gufasha abadamu ariko ko hakwiye no kumenya ibibazo bahuye na byo mu gihe cya Covid-19 mu buryo bwimbitse n‘uburyo byakemuka kandi abafatanyabikorwa ba Leta na bo bakabyitabira ari benshi. Abari muri ibyo biganiro bibukiranyije ko umunyarwandakazi kuva kera yagiye agaragaza ubushobozi , ubwitange no kwihangana mu bihe bikomeye nko mu rugamba rwo kubohora igihugu, ku buryo bitanga ikizere ko n’ubundi abagore bazashobora kuva mu bibazo batewe na Covid-19, cyane cyane ko Leta ibari inyuma kandi ibashyigikiye muri byose.

Bifuje kandi ko muri diaspora ibiganiro bijyanye n’uburinganire byashyirwamo ingufu cyane cyane mu miryango, kugira ngo urubyiruko, ari rwo Rwanda rw’ejo ruzashobore gusigasira ibyagezweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni ikifuzo,nabasabaga ko mwakosora kuri DR Angélique MUKESHIMANA wari mubapanalist kuri uriya munsi,nsanze ndi umuganga ibyo niga muri université ya LE havre ni PhD (recehreche)m’ubyimibereho n’ubuzima bw’abantu bari muzabukuru(geronto-geriatrie).niba bishoboka kubikosora mwabikora kugira hatabamo kwitiranya ibintu,murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-03-2021  →  Musubize

Abagore nabo barashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi.

biseruka yanditse ku itariki ya: 15-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka