Bafite icyizere ko ingendo zitazongera guhagarara (Video)

Nyuma y’uko Inama y’Abaministiri yemeje ko ingendo zijya mu Ntara zisubukurwa, bamwe mu baturage bashimishijwe n’uko bihuriranye na gahunda yo gukingira Covid-19.

Abagenzi n'abashoferi bafite ikizere ko nta Guma mu karere izongera kubaho
Abagenzi n’abashoferi bafite ikizere ko nta Guma mu karere izongera kubaho

Bavuga ko ibi bitanga icyizere ko batazongera gusubira muri ’Guma mu rugo’ cyangwa ’Guma mu karere’.

Nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 15 Werurwe 2021, ingendo hagati ya Kigali n’uturere twose zasubukuwe usibye izijya mu turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara.

Uwitwa Nzayisenga Edson wari ugiye gusura iwabo mu Ruhango yagize ati "Bitewe n’uko turimo kubona inkingo, hari icyizere ko tuzava muri Guma mu rugo burundu".

Umushoferi ukorera ikigo Ugusenga gitwara abagenzi mu ntara, Jean Bosco Rugerinyange wari werekeje i Kabarondo mu Karere ka Kayonza, avuga ko Guma mu rugo na Guma mu karere bidashobora kugaruka bitewe n’uko nta mushoferi uzanduza abagenzi cyangwa ngo na bo bagire uwo banduza.

Rugerinyange ati" Mfite icyizere ko abantu batazongera gusubira mu rugo kuko abashoferi twese twarakingiwe, nanjye namaze kurwiteza, nta kwanduzanya kugihari, icyakora turacyategereje guterwa urukingo rwa kabiri".

Mu bandi baganiriye na Kigali Today hari uwitwa Mukankuranga Béatrice utuye i Nyamagabe, uvuga ko ingendo zahagaze yaraje i Kigali ku itariki 03 Mutarama 2021, mu rugo rwe ngo hangiritse byinshi birimo ibishyimbo yasize adasaruye.

Yagize ati "Nta n’ubwo nabonye uko njya kubiba amasaka kandi igihe cyo gutera ibishyimbo na cyo kirimo kuncika, ariko nshimishijwe no kongera gusanga urugo rwanjye".

Mukankuranga avuga ko icyizere cyo kutazasubira muri Guma mu rugo cyangwa Guma mu karere kizashingira ku myitwarire myiza yo kwirinda icyorezo Covid-19.

Umukozi w’Ikigo Volcano gitwara abagenzi hirya no hino mu ntara (ntiyashatse kwivuga amazina), avuga ko hari abagenzi bazindutse saa kumi n’imwe za mu gitondo baza gukatisha amatike.

Abagenzi bakavuga ko icyorezo Covid-19 cyatumye bakangukira kujya bakurikirana Inama y’Abaminisitiri, ku buryo n’iyo yasozwa mu gicuku ngo barara bamenye imyanzuro yafashwe.

Nubwo gukingira bikirimo gukorwa, Inama y’Abaminisitiri yongeye kwibutsa ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 akomeza kubahirizwa.

Iby’ingenzi abantu basabwa bikaba ari ukwambara agapfukamunwa, guhana intera, kwirinda guhura kw’abantu benshi, ndetse no gukaraba intoki kenshi gashoboka.

Abaturage bishimiye kongera gukora ingendo zijya mu Ntara
Abaturage bishimiye kongera gukora ingendo zijya mu Ntara

Video: Reba uko byari bimeze ubwo ingendo zasubukurwaga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka