RIB: Urumogi ni ikiyobyabwenge gihambaye, kurukwirakwiza bihanishwa igifungo cya burundu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, mu ijwi ry’ umuvugizi warwo Dr Murangira B Thierry ruraburira abantu bose bafite umuco wo gukwirakwiza muri sosiyete ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi kubicikaho, ngo kuko biri mu bigize icyaha gikomeye kandi gihanishwa igihano cy’igifungo cya Burundu.

Urumogi rubarirwa mu biyobyabwenge bihambaye
Urumogi rubarirwa mu biyobyabwenge bihambaye

Yabitangaje nyuma y’ uko kuwa 13 Werurwe 2021 RIB yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho icyaha cy’Uruhererekane rw’Ubucuruzi bw’Ibiyobyabwenge(Urumogi) bagemurirwaga n’umuntu wo mu Karere ka Rubavu atifuje kuvuga amazina kuko iperereza rigikomeje.

Mu bafashwe harimo Hakizimana Jean Paul w’Imyaka 45 wafatanywe utubure 1000 tw’Urumogi afatirwa mu Murenge wa Gatsata akagali ka Karuruma. Harimo kandi uwitwa Yankurije Angelique w’Imyaka 30 wafatanywe utubure 1015, i Rurindo mu Murenge wa Shyorongi.

Mu bafashwe harimo na Mukanyandwi Ashura w’Imyaka 27, nawe wafatiwe i Shyorongi afite utubure 1000, tw’Urumogi, bose bakaba bafungiye ku cyicaro cya RIB cya Gasabo, mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo amadosiye yabo azashyikirizwe ubushinjacyaha.

Dr Murangira B Thierry Uvugira RIB avuga ko RIB itazatezuka mu gufata abakoresha n'abakwirakwiza ibiyobyabwenge
Dr Murangira B Thierry Uvugira RIB avuga ko RIB itazatezuka mu gufata abakoresha n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge

Dr Murangira yavuze ko Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Numero 01/MOH/2019 ryo ku wa 4 Werurwe 2019 rigena urutonde rw’ibiyobwabwengenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu cyiciro cya mbere cy’ibiyobyabwenge bihambaye, bityo ngo uhamijwe icyaha cyo gukora, guhinga, kubika, no gutunda urumogi arukwirakwiza muri sosiyete ahanishwa igifungo cya burundu.

Yakomeje agira ati “RIB ifite ubushake, ubushobozi, ubumenyi ndetse n’imikoranire myiza hagati y’izindi nzego ndetse n’abaturage mu gutahura abakwirakwiza ibiyobyabwenge. Udashaka kubicikaho wese azafatwa kandi ahanwe byihanukiriye.”

Iri teka rya Minisitiri w’Ubuzima rigaragaza ko Ibiyobyabwenge, urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, ibyifashishwa mu ikora ry’ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe bifatwa nk’ibiyobyabwenge bishyizwe mu byiciro bitatu (3) bikurikira:

1. Ibiyobyabwenge Bihambaye;
2. Ibiyobyabwenge Bikomeye;
3. Ibiyobyabwenge Byoroheje;

icyiciro cy’ibiyobyabwenge bigambaye kikaba kigizwe n’ibi biyobyabwenge bikurikira:

1° Kokayine
2° Heroyine
3° Urumogi
4° Mugo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

URUMOGI ni imali ishyushye.Niyo mpamvu kuruca byananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Ibiyobyabwenge ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zifite ingufu nk’iza National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.

gahirima yanditse ku itariki ya: 16-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka