Igitekerezo: Nibaza niba iyi ndamukanyo dukoresha izongera guharirwa abo ku muhanda nyuma ya Covid-19

Imwe mu ndamukanyo ubu zikoreshwa ni uguhuza igipfunsi na mugenzi wawe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Iyi yari indamukanyo izwiho abantu bafite uburere buke bakunze kwitwa ibirara. Ubu nibaza niba nyuma y’iki cyorezo izongera igaharirwa abo bantu cyangwa tuzakomeza kuyikoresha nk’uko bisanzwe ubu.

Icyorezo cya Covid-19 kimaze umwaka hemejwe umuntu wa mbere wakirwaye mu Rwanda cyatumye ibintu bimwe na bimwe byari bisanzwe bikorwa bibuzwa. Muri ibyo harimo uburyo bwo kuramukanya bwari busanzwe bumenyerewe abantu bahana ikiganza. Uburyo bwo gusuhuzanya bwahindutse hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19. Kuva ubwo hagiye hagaragara abantu benshi bakoresha guhuza ibipfunsi bizwi ku izina rya « Censi » cyangwa « Guhana amacensi ».

Nubwo indamukanyo yagaragaye yigishwa cyane n’ibigo bitandukanye ku Isi harimo n’Ikigo gishinzwe ubuzima ku Isi(OMS ) ari ugusuhuzanya bakozanyaho inkokora cyangwa igice cy’ukuboko kiri hagati y’inkokora n’igipfunsi, njyewe nabonye mu Rwanda abenshi barahisemo kujya basuhuzanya bahuje igipfunsi cyangwa guhana amacensi, yaba abantu bakuru ndetse n’abato. Ubanza ari byo babonye biboroheye.

Ubusanzwe iyi ndamukanyo ntabwo ije ari uko na Covid-19 yageze mu Rwanda, kuko mu muhanda hirya no hino twari dusanzwe tubona urubyiruko rutandukanye ruyikoresha( Hari n’indirimbo zagiye ziririmbwa kuri iyi ndamukanyo, ariko ifatwa nk’iy’ibirara n’abana bo mu muhanda bananiranye mbese badafite uburere. Ndibuka ko hari n’amatorero amwe byafatwaga nk’icyaha ndetse ufashwe yabikoze akanahagarikwa mu Itorero ngo yakoze icyaha. None tumaze umwaka twese ari indamukanyo dukoresha. None se ubu nyuma y’aha tuzongera tubiharire barya bo mu muhanda cyangwa natwe tuzakomeze tubikoreshe ntacyo bitwaye?

Njyewe mbona hari ibintu abantu bafata bakabigira ibizira nyamara wajya kureba neza ugasanga nta n’icyo byari bitwaye cyangwa byangiza. Uretse ko yego wenda byanazanywe n’icyorezo, twavuga ngo bamwe banabikoze ari amaburakindi, ariko se nyuma yo kubikora hari icyo mwabonye byanginje ku buryo uwabikoze yafatwa nk’ufite uburere buke cyangwa umunyabyaha?

Njyewe mbona nta bubi bw’iriya ndamukanyo, icyorezo kiramutse kinagiye burundu twakomeza tukanayikoresha mu buryo busanzwe, ku babonye ari uburyo bubabangukiye, kandi bwabafasha no kwirinda n’izindi ndwara ziterwa no guhana ibiganza. Mbona ntacyo byangiza, N’ababyita icyaha mbona ntaho bihuriye. Gusa kubera ko imyemerere y’abantu itandukanye abazongera bakabifata bushya nk’icyaha ubwo bazabanze bajye imbere bihane bose, ubundi bongere babigire icyaha kuko niba ari icyaha abenshi baragikoze.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wa mugani se twanabaye iki? Byose ni mu mutwe.

cadette yanditse ku itariki ya: 14-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka