Umwaka urashize COVID-19 igeze mu Rwanda: Imaze gutwara abantu 276

Tariki ya 14 Werurwe 2020, tariki ya 14 Werurwe 2021, umwaka urashize icyorezo cya COVID-19 kigeze mu Rwanda, kikaba kimaze guhita abantu 276.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ryo ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020, ryavugaga ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wanduye COVID-19.

Uwo yari Umuhinde wageze mu Rwanda aturutse i Mumbai mu Buhinde tariki ya 08 Werurwe 2020. Akigera mu Rwanda ngo nta bimenyetso yagaragazaga.

Ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020 ngo yumvise atameze neza, yijyana kwa muganga akorerwa isuzumwa ryihuse, bamusangamo COVID-19.

Ku wa Mbere tariki ya 15 Werurwe, ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, abanyeshuri batangiye gusubizwa mu miryango yabo.

Kuwa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020 nibwo hatangajwe gahunda ya Guma mu Rugo mu gihugu cyose hagamijwe gukumira ko icyorezo cyagera ku baturage benshi.

Uretse ingamba ya Guma mu Rugo nka bumwe mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Ibigo bya Leta n’ibyigenga byasabwe gukoresha 30% by’abakozi abandi bagakorera mu ngo, abari bemerewe kuva mu ngo kubera imirimo runaka basabwe gukaraba kenshi mu gihe bagiye ahari abantu benshi, insengero n’utubari byarafunze ndetse hatangazwa gahunda yo kwambara agapfukamunwa.

Ikindi ni uko abaturage basabwe gukoresha umurongo wa 114 mu gihe bumva hari ibimenyetso bafite byatuma bakeka ko banduye COVID-19.

Ku wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, nibwo itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryasohotse rivuga ko umuntu wa mbere mu Rwanda yapfuye azize COVID-19.

Uwo yari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba.

Iryo tangazo ryavugaga ko uwo murwayi yitaweho cyane n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura COVID-19, ariko aza gupfa kubera kwangirika imyanya y’ubuhumekero.

Hari uturere twasubijwe muri Guma mu Rugo ya kabiri nka Rusizi na Nyamasheke mu Burengerazuba na Musanze mu Majyaruguru ndetse n’Umujyi wa Kigali kubera kugaragaza umubare munini w’abanduye.

U Rwanda ruribuka umwaka ushize rwibasiwe na COVID-19 mu gihe n’ubundi ingamba zo kuyikumira zigikomeje. Kuri ubu ingendo mu Mujyi wa Kigali zarasubukuwe nyuma y’uko hari hamaze iminsi harashyizweho Guma mu Rugo, ariko hakaba nta ngendo zemewe kuwujyamo cyangwa kuwusohokamo keretse uwabyakiye uburenganzira agahabwa icyemezo na Polisi y’Igihugu.

Mu tundi turere na ho ingendo ziduhuza n’utundi ntizemewe keretse abahawe uburenganzira.

Mu ntangiriro za Werurwe 2021, u Rwanda rwatangiye kwakira inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca na Pfizer zaje binyuze muri gahunda ya COVAX igamije korohereza ibihugu bidafite amikoro menshi kubona inkingo.

Ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021, abantu ba mbere batangiye guhabwa urukingo rwa mbere rwa COVID-19.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko COVID-19 yatangiye bazi ko ishobora kurangira vuba birakomeza ndetse n’imibare ikajya izamuka ubundi ikagabanuka ndetse habaho n’igihe cyo kuguma mu rugo igihe kitari gito.

Avuga ko nyuma ubuzima bwongeye kugaruka ariko bikanyuzamo imibare ikazamuka gusa ubu itandukaniro rihari ari uko hari ikibafasha mu kuvura no kwirinda ari rwo rukingo ndetse akizeza ko ibintu bikomeje kugenda neza uyu mwaka warangira COVID-19 yaracogoye.

Ati “Uyu munsi itandukaniro rihari kurusha igihe twavuyemo ni uko dufite urukingo ariko ntirusimbura ibyo bindi ariko ikigaragara ni uko bikomeje kugenda neza uyu mwaka warangira COVID-19 dusa n’abayisize inyuma gusa birasaba kwihangana.”

Asaba abaturage ari abatarayirwaye gukomeza ingamba zo kwirinda ariko na none agasaba abayikize na bo kuzikomeraho kuko bashobora kongera kuyirwara.

Avuga ko COVID-19 yatumye bamenya byinshi haba mu kuyirinda no kuyivura, akanavuga ko na nyuma yo gutangira kuyikingira baziga byinshi mbere y’uko irangira burundu.

N’ubwo inkingo zikomeje gutangwa hirya no hino mu gihugu, ari na ko zitanga icyizere ko ubuzima bushobora gusubira mu buryo mu gihe kiri imbere, abantu basabwa gukomeza kwirinda kuko COVID-19 ikiriho kandi yica.

Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Werurwe 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda abantu 139 bakize COVID-19, haboneka abanduye bashya 86 bituma abakirwaye bose baba 1,367 naho umuntu umwe mu bari barwaye yitaba Imana.

Uwo witabye Imana akaba ni umugore w’imyaka 79 y’amavuko wari utuye i Kigali. Kuri uwo munsi kandi hakingiwe abaturage 4,464 mu Mujyi wa Kigali.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi 20,143 mu bipimo 1,060,317.

Abamaze gukira iki cyorezo ni abantu 18,500, abakirwaye ni 1,367 mu gihe abarembye ari 14 naho abamaze gupfa bose bakaba ari 276, nk’uko imibare yo kugeza ku wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021 ibigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gumamurugo ya mbere irangiye twasohotse twambaye masks,inama tubanza gukoresha zoom,ubu bamwe Webex yabaye Icyumba cy’inama.ni byinshi koko

EK yanditse ku itariki ya: 14-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka