Julius Kansiime na Providence Mukamurenzi barahatanira kuyobora Federasiyo ya Volleyball
Abakandida babiri ni bo bamaze kwemererwa guhatanira umwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda
Tariki 27/03/2020 ni bwo hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB”, aho kugeza ubu abakandida babiri ari bo biyamamariza umwanya wa Perezida.

Abo ni Julius Kansiime Kagarama wari usanzwe ari Visi-Perezida, na Providence Mukamurenzi wari usanzwe ari umubitsi, aba bose bakaba bahatanira uyu mwanya mu gihe Karekezi Leandre wari umaze imyaka ine ayobora FRVB atigeze yongera kwiyamamaza.

Ku mwanya wa Perezida w’Inteko rusange hiyamamaje Zawadi Geoffrey wiyamamaje wenyine, naho ku mwanya wa kabiri hiyamamaza Ruterana Fernand Sauveur wenyine.
Urutonde rw’abakandida biyamamaza muri rusange n’imyanya biyamamazaho

Ohereza igitekerezo
|