
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa mbere tariki ya 15 Werurwe 2021, yemeje ko ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zisubukurwa uretse uturere twa Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Nyanza na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Kbiri tariki 16 Werurwe 2021, Dr Ngamije yavuze ko impamvu utwo turere tutakomorewe ari uko isesengura ry’ibipimo byafashwe ryagaragaje ko harimo abantu benshi banduye icyorezo cya Covid-19.
Ati “Ishusho y’imibare tubona mu isesengura dukora, yereka ko tugifite abarwayi, turacyafite abantu bandura Covid-19 muri utwo turere, yenda birengeje uko tubibona mu tundi turere”.
Avuga ko mu bantu basuzumwe mu buryo butunguranye babasanze aho bakorera mu gihugu cyose, ngo basanze utwo turere harimo abantu benshi bafite Covid-19-19 ariko batabizi, kuko babaga bibereye mu kazi kabo uretse ko ngo n’abari bafite ibimenyetso bidakanganye.
Minisitiri Ngamije avuga ko bashingiye kuri ibyo basanze ikibazo cy’icyo cyorezo kigihari muri utwo turere ari nayo mpamvu tutakomorewe.
Yongeraho ko n’ubwo inkingo zatangiye guhabwa abaturage, ariko na none bidatanga ikizere ko ikwirakwira rya COVID-19 ryahagaze.
Ati “Nibwo tugitangira gutanga inking, ariko ntabwo turagera ku mibare ishimishije wavuga ngo twatanze urukingo twahagaritse noneho ikwirakwira rya virusi itera Covid-19 mu baturage”.
Ohereza igitekerezo
|