Umudugudu wa Inyarurembo mu Mujyi wa Kigali rwagati ufite umwihariko

Guhera kuri "Rond Point" nini y’Umujyi wa Kigali ukanyura ku nyubako za MIC na CHIC, haruguru hakaba iyo kwa Rubangura, Tropcial Plazza, T2000, hirya hakaba Gare na ’Downtown’, ugaterera kuri La Galette ukanyura ku Isoko ry’Umujyi wa Kigali no muri Karitsiye Mateus na ’Commercial’, aho ni mu Mudugudu witwa Inyarurembo.

Uyu Mudugudu ni wo uherereyemo imwe mu miturirwa miremire iboneka mu Mujyi wa Kigali rwagati
Uyu Mudugudu ni wo uherereyemo imwe mu miturirwa miremire iboneka mu Mujyi wa Kigali rwagati

Muri uyu Mudugudu kandi ni ho habarizwa amagorofa maremare nka, Kigali City Tower, Simba Supermarket, Makuza Peace Plaza, Banki ya Kigali na Kenya Commercial Bank(KCB).

Mu gice cy’Iburasirazuba bwa Inyarurembo hakurya ya Car Free Zone hari Umudugudu witwa Ishema wubatswemo indi miturirwa miremire ya Grand Pension Plazza, Ecobank, Ibiro by’Umujyi wa Kigali kugera ku miturirwa mishya ya COGEBANQUE, I&M Bank na Banki y’Abaturage.

Muri Ishema kandi ni ho hubatswe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Hotel Ubumwe Grande, inzu yitwa La Bonne Adresse, Hotel des Mille Collines ndetse n’inyubako ya Kigali Invetment Company(KIC) yahoze yitwa UTC, ugakomeza no hepfo kuri Centre Culturel Francaise.

Mu majyepfo y’Umudugudu wa Inyarurembo hari Umudugudu witwa Imena uhera ahahoze ishuri rya Ecole Belge, ahubatse amacumbi ya Executive Suite Apartment (hahoze ORINFOR) na Banki Itsura Amajyambere(BRD) gukomeza kugera kuri Serena Hotel unyuze kuri Soras na Hotel Marriot.

Inyubako ya CHIC na yo iherereye muri uyu Mudugudu wa Inyarurembo
Inyubako ya CHIC na yo iherereye muri uyu Mudugudu wa Inyarurembo

Tugarutse kuri Inyarurembo, uyu ni umwe mu Midugudu 12 igize Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, ukaba ugizwe n’urujya n’uruza rw’abantu ubusanzwe rurangira ari uko bwije gusa.

Ibi biterwa n’uko ari ho ibicuruzwa hafi ya byose bicururizwa guhera ku bikenerwa mu gikoni nk’amasafuriya n’amasahani, ibikenerwa mu ruganiriro birimo za televiziyo na Radio hamwe n’intebe, ibikenerwa mu cyumba cyo kuraramo nk’imifariso n’amatapi.

Inyarurembo ni cyo kigega cy’ibiribwa bikenerwa mu Rwanda hose kuko ni ho abacuruzi hafi ya bose baza kurangura. Ni umudugudu w’ikoranabuhanga kuko za telefone na mudasobwa zose ari ho zirangurirwa.

Inyarurembo ni ho gicumbi cy’amaduka aranguza imiti, ikaba ikorerwamo ibikoresho byangiritse byo mu bwoko bwose ahitwa muri Kazi ni Kazi.

N’ubwo ari Umudugudu uba wuzuye abantu benshi cyane ku manywa, hafi ya bose bataha ahandi muri Kigali no hanze y’umujyi, kuko Inyarurembo ituwe n’ingo 70 gusa zigizwe na 45 z’abanyamahanga hamwe na 25 z’Abanyarwanda.

Umukuru w'Umudugudu wa Inyarurembo, Rutagarama Bobette
Umukuru w’Umudugudu wa Inyarurembo, Rutagarama Bobette

Umukuru w’Umudugudu wa Inyarurembo, Madamu Rutagarama Bobette avuga ko nta muntu n’umwe uhatuye ubarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe(mu byiciro byari bisanzweho), kuko bose ngo bishoboye.

Madamu Rutagarama yagize ati "Iyo haje inzitiramibu(ubundi zihabwa abatishoboye) tuziha abo mu cyiciro cya gatatu, abo bakaba ari abakarani n’abandi baba mu tuzu two mu gikari twitwa ’ghetto’. Abo ni bo dukorana umuganda".

Abatuye Inyarurembo akenshi ntabwo baba ari umuryango wuzuye, kuko usanga ari nk’umuntu umwe cyangwa babiri, ufite abana bakaba bagomba kuba ari bakuru ku buryo batazarushya ababyeyi ngo basohoke hanze gushaka aho bakinira kuko nta hahari.

Muri Inyarurembo nta nzego zihagarariye urubyiruko n’abagore zibamo, icyakora ngo habaho icyo bita ’Cellules Specialisées’ z’Umuryango RPF Inkotanyi.

Nta kavukire utuye Inyarurembo kuko ibyo byarangiranye n’igihe karitsiye Mateus na Commecial zashingwaga ahagana mu myaka ya 1960, nibwo abari bahatuye barimo umusaza witwa Ausi Majuto bimurirwaga i Nyamirambo mu Biryogo.

Inyarurembo itari iyo mu ikinamico Urunana nk’uko benshi babikeka, ni ho uwitwa Safari Emmanuel atuye we n’uwo bashakanye, ariko nta mwana bafite.

Safari utunzwe no koza imodoka z’abaza kuhakorera, avuga ko ari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe (mu byiciro byari bisanzweho) mu mujyi wa Kigali, ariko iwabo mu cyaro akagira ikindi cyiciro abarizwamo cy’ababyeyi be.

Safari yagize ati "Hano mu Mujyi banze kunshyira mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe ngo ndishoboye, ariko nanjye narabyemeye ntacyo bintwaye, ubundi se ko ntabura mituweli!"

Ibibazo n’ibisubizo byo gutura cyangwa gukorera Inyarurembo

Umukuru w’umudugudu wa Inyarurembo avuga ko abaturage be abazi bose, ariķo ko ikibazo afite ari ukutamenya miliyoni z’abaturage birirwa bahagendagenda ndetse n’abahakorera birirwamo bagataha ahandi.

Madamu Rutagarama avuga ko yigeze kwiha akazi ko kubarura abacuruzi bakorera mu mudugudu ayobora, ariko ngo yananiwe atararenga umutaru kandi ngo yari ageze mu bihumbi by’abacuruzi (atavuze umubare).

Iyo ashatse ko umudugudu we wunganira muri gahunda za Leta nko kubaka amashuri no gutanga ubwishingizi bwo kwivuza ku batishoboye, Rutagarama avuga ko akusanya za miliyoni z’amafaranga.

Icyakora ngo iyo bigeze ku gutanga umusoro w’ipatante, ntabwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Autority) cyamenya umubare wa nyawo gikwiye kwishyuza, bitewe n’uko umuntu umwe ngo akodesha icyumba cyo gucururizamo, na we agahindukira agashyiramo abandi benshi.

Rutagarama avuga ko ikindi kigoranye mu mudugudu wa Inyarurembo, ari umutekano w’ibicuruzwa by’abahakorera biba bishobora kwibwa. Kubera iyo mpamvu ngo hari mu hantu ha mbere mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu Rwanda hose hakeneye abanyerondo n’abapolisi benshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiyovu, Thimothé Niringiyimana avuga ko imidugudu ituwe cyane bafite ari uwa ’Cercle Sportif’, Amizero na Rugunga, akaba ari ho hakoreshwa indangururamajwi cyangwa guhura n’abaturage mu gihe hari ubutumwa bifuza kubagezaho.

Niringiyimana avuga ko mu yindi midugudu icyo bashatse kubwira abaturage bakoresha inyandiko, kandi abaturage bose bitewe n’uko bajijutse, ngo bahita bitabira kumva no gushyira mu bikorwa ibyo basabwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka