#MissRwanda2021: BK yagiriye inama abakobwa ku mikoreshereze y’amafaranga

Uko ari 20, abakobwa barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 basuwe na Banki ya Kigali (BK) ku wa 16 Werurwe 2021, baganira ku mikoreshereze y’amafaranga.

Nicole Kamanzi aganira n'abakobwa bari mu mwiherero
Nicole Kamanzi aganira n’abakobwa bari mu mwiherero

Mu bihembo bizatangwa harimo guhemba umukobwa uzaba afite umushinga mwiza uhiga indi, icyo gihembo kizatangwa na BK aho izamuha ubujyanama butanzwe n’umuhanga mu gusesengura imishinga ndetse anamufashe kuwushyira mu bikorwa mu gihe cy’umwaka.

Nicole Kamanzi waturutse muri BK hamwe na Paulette Mpamo waturutse muri Inkomoko Entrepreneurship Development, baganirije abo bakobwa uburyo bwo kuzigama n’uko babyaza umusaruro amafaranga bahereyeho akabahindurira ubuzima.

Kamanzi yabanje kubabaza uko bumva amafaranga abakobwa basubiza bati ni igishoro, ubukire abandi bati ni ubushobozi bwakwiyongera bitewe nuko akoreshejwe ndetse n’uburyo bwo kwikura mu bukene.

Baraganirizwa ku bijyanye n'amafaranga
Baraganirizwa ku bijyanye n’amafaranga

Yahise abasobanurira icyo BK nka Banki ikora ati “BK nka Banki twizera ko amafaranga ari ubushobozi (resource) kandi bukoreshejwe neza bwahindurira nyirabwo ubuzima ari nayo mpamvu ari umurongo ngenderwaho”.

Kamanzi kandi yabasobanuriye ibyiza byo kuzigama hakiri kare n’amahirwe bibahesha, anababwira serivise zitandukanye BK itanga.

Uwankusi Nkusi Linda asobanura imiterere y'umushinga we
Uwankusi Nkusi Linda asobanura imiterere y’umushinga we

Mpano yabwiye abakobwa ko mu mishinga bazatanga bakeneye gutekereza ku bibazo biri muri sosoyete batuyemo bakazana ibisubizo.

Ati “Rwiyemezamirimo mwiza icyo akora ni ukuzana ibisubizo aho ari, ntabwo afata ibintu byakozwe ngo aterure azane”.

Kamanzi na Mpano baganiriye n’abakobwa bumva imishinga itandukanye bafite, baboneraho umwanya wo kubagira inama ku buryo bayikosora ikaba myiza kurushaho.

Babagiriye inama kandi yo kuzatanga imishinga ishobora guterwa inkunga na Banki cyangwa se n’ikindi kigo cy’ubucuruzi.

Kayitare Isheja Morella asobanura umushinga we
Kayitare Isheja Morella asobanura umushinga we

Ku buryo bwo kuvuga imishinga yabo, abashyitsi bagize bati “Mugomba kuba mwizeye ko imishinga yanyu ari myiza kandi mukayivuga mushize amanga nta bwoba”. Babasabye kandi kudapfusha aya mahirwe ubusa.

Uwankusi Nkusi Linda yatanze umushinga wo guhinga urusenda rwo kugurisha mu Rwanda ndetse no kurugemura mu mahanga dore ko yari asanzwe abikora, avuga ko natsinda azawongera.

Kayitare Isheja Morelle yavuze ko afite umushinga wo gukomeza guteza imbere ‘Made in Rwanda’ biciye mu kuzamura ubuhanga, agashyiraho urubuga ruzahuza abahanga udushya n’isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka