Vatican ntishobora guha umugisha umubano w’abahuje igitsina - Papa Francis

Ubuyobozi bwa Vatican ku wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021 bwemeje ko Kiliziya Gatolika idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko Imana “idashobora guha umugisha icyaha”.

Papa Francis
Papa Francis

Ibiro by’Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika i Vatican (Roma), ku wa Mbere nibwo byashyize ahagaragara iteka risubiza abibaza niba Kiliziya Gatolika ishobora gusezeranya ababana bahuje igitsina.

Iteka rya Kiliziya rikurira inzira ku murima abifuza gusezeranywa imbere y’Imana bahuje igitsina riri mu nyandiko iri ku mpapuro ebyiri, kandi ryashyizwe mu ndimi zirindwi rishyirwaho umukono na Papa Francis.

Hagati aho ariko icyo cyemezo kiri hagati na hagati, kuko ku ruhande rumwe Kiliziya ntiyamagana ababana bahuje igitsina, ariko ku rundi ruhande ntiyemera ko bashobora gusezeranywa kuko biramutse bikozwe bishobora kwitiranywa n’ubukwe.

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bwemera ko abakundana nk’umugore n’umugabo bahuje igitsina bagomba guhabwa icyubahiro kuko na bo ari abantu, ariko na none ikavuga ko ubutinganyi (ni ukuvuga kuryamana hagati y’abahuje igitsina) ari ibintu bicuramye.

Inyigisho Gatolika zemera ko ubukwe (ni ukuvuga kwiyemeza kubana hagati y’umugore n’umugabo) ari umwe mu migambi y’Imana kandi bikaba bibereyeho kuzana ubuzima bushya mu isi.

Igisubizo cyashyizweho umukono na Papa Francis gikomeza kigira kiti: “Kuba rero umubano w’abahuje igitsina utari mu mugambi w’Imana, ntibashobora guhabwa umugisha na Kiliziya”.

Papa Francis aherutse kwemeza ko abatinganyi bagomba kurengerwa n’itegeko ariko asobanura neza ko ibyo biri mu rwego rw’imibereho ya muntu, atari mu rwego rwa Kiliziya.

Ibyo yabivugiye mu kiganiro kirekire yigeze kugirana na televiziyo yo muri Mexico yitwa Televisa muri 2019 ariko babivanamo, nyuma baza kubishyira muri filime mbarankuru yasohotse mu mwaka ushize.

Muri 2003 nabwo ibiro by’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika i Vatican byemeje iteka rivuga ko Kiliziya yubaha abakundana bahuje igitsina ariko ishimangira ko ibi bitagomba kumvikana nk’aho ari ugushyigikira umubano wabo nk’umugabo n’umugore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko n’ubundi nta muntu uha undi umugisha.Umugisha utangwa n’Imana yonyine.Ijambo ry’Imana rivuga ko "nta ntungane ibaho".Twese dukora ibyaha,na Paapa arimo.Kumwita Nyirubutungane ni ukurengera ndetse ni ukwikuza.Gutanga umugisha cyangwa kugira abantu abatagatifu,ni ubwibone mu maso y’Imana.Babyita "usurpation" (gutanga ibyo udafitiye uburenganzira).Ni icyaha cy’ubwibone.Ntitugakinishe Imana.

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 15-03-2021  →  Musubize

Ariko Mazimpaka wagiye utekereza Koko!!!!! Ndumiwe. Yezu yabwiye intumwa ze ati Mbahaye umugisha, abo muzakiza ibyaha bazabikira, abo mutazabikiza bazabigumana. Intumwa za Yezu zasimbuwe n’abashumba, ibyo bimenye. Ntugace imanza ngo nta ntungane iba ku isi. Vuga uti wowe nturi intungane abandi ubareke. Kandi ndakumenyeshako kwitwa Nyiricyubahiro, Nyakubahwa, Nyirubutungane Ayo Ni amazina y’icyubahiro. Kd umenyeko ubuyobozi bushyirwaho n’Imana.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 10-08-2021  →  Musubize

Kuki twamagana gusa Abatinganyi,ntitwamagane abantu millions na millions basambana,ahubwo tukabyita "gukundana"?? Byombi ni icyaha kingana mu maso y’Imana.Abamagana Ubutinganyi,benshi bakora ubusambanyi,bakumva ko byo atari icyaha!!.Ijambo ry’Ikigereki rikoreshwa muli bible rivuga gusambana,ni Porneia.Rikomatanya:Ubusambanyi busanzwe,Ubutinganyi,Pedophilia,Lesbianism,Bestiality (kurongora inyamaswa),sex touching,etc...Byose ni icyaha kireshya imbere y’Imana nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 habyerekana.Abo bose ntabwo bazaba muli paradizo iri hafi.

gahirima yanditse ku itariki ya: 15-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka