Abakunze kugenda mu Karere ka Nyaruguru bakunze kumva ko imodoka za zitwara abagenzi ziturutse i Huye zigarukira ahitwa mu Kamira, ariko ubundi izina uko ryakabaye ni Kamirabagenzi.
Bamwe mu baturage b’i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru na Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, basobanuriye itangazamakuru ibyo umutwe wa FLN w’ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina wabahombeje mu mwaka wa 2018.
Agatsiko k’abatunda ibiyobyabwenge mu Karere ka Burera bazwi ku izina ry’ ‘Abarembetsi’, bashatse kurwanya Polisi ubwo yari ibahagaritse, babiri muri bo bararaswa bahasiga ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko ibikorwa byo gukora umuhanda wa kaburimbo yoroheje Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba bigiye gutangira, kuko imbogamizi zari zihari zavuyeho.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, avuga ko gukoresha ingufu z’umurengera cyangwa zica ku mfungwa cyangwa abakekwa, bitemewe n’amategeko kandi bidakwiye.
Nkuko hari umugani w’Ikinyarwanda uvuga ngo ‘So ntakwanga akwita nabi’ hari nubwo akwita izina rikakuzanira amahirwe mu buzima. Izina ni ikintu gikomeye mu muco Nyarwanda, ni yo mpamvu kwita umwana ari ikintu cyo kwitondera. Mu buhamya bwa Ntirandekura, umuntu yumva ko izina rye ryamuzaniye amahirwe.
Ikipe ya Rayon Sports yandikiye Ferwafa iyisaba ko yahindura umwaznuro yafashe ku makipe azahagararira u Rwanda, ikaba yaboneka muri ayo makipe abiri.
Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), kiratangaza ko kuri iki Cyumweru kizagirana ikiganiro cyihariye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kikazanyura ku bitangazamakuru bya RBA byose.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko guturana n’umupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bituma abarwayi b’icyorezo cya COVID-19 kiyongera muri aka karere bitewe n’ingendo zambukiranya umupaka.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2020, abakozi batanu barimo abo ku Bitaro bya Kirinda mu Karere ka karongi, bafatiwe mu Mudugudu wa Nyarubanga, Akagari ka Shyembe mu Murenge wa Murambi bifungiranye mu kabari banywa inzoga, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Gasogi United yatangaje ko yaraye isinyishije TUYISENGE Hakim uzwi ku izina rya Dieme, akaba yakiniraga ikipe ya Etincelles
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, barasaba kwishyurwa ibyabo byangijwe n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro by’ikigo ‘Etablissement Sindambiwe’, hakaba hashize imyaka itanu bategereje ubwishyu.
Umukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku isi muri iki gihe mu mupira w’amaguru, Lionel Messi, yatangaje ko atakivuye mu ikipe ya FC Barcelona.
Hari n’ubwo umwana aba ari umwe akananiza umubyeyi we cyangwa se umurera, noneho wakwibaza umuntu ufite abana cumi na batanu(15), yitegura n’uwa cumi na batandatu (16).
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 49 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 28 bakize.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) ruratangaza ko umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi kuri iyi nshuro uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Nyuma y’uko muri 2018 inzu za kaminuza y’u Rwanda zishaje zatangiye kuvugururwa, Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko iz’i Huye bari kuzivugurura banakora ku buryo zijyana n’icyerekezo cy’umujyi zubatsemo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko igishushanyo mbonera gishya cya 2020-2050 gifasha abawutuye kuwibonamo, aho kuwuhunga nk’uko babitekerezaga mu gishushanyo mbonera cy’ubushize cya 2013-2018.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko kuba abana bamaze amezi asaga ane batajya ku ishuri byatangiye guteza ibibazo, kuko hari abadafite umwanya wo gukomeza kubakurikirana.
Umukobwa wamamaye mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi ubwo yirukaga yambaye ubusa muri sitade hari gukinwa umukino wa nyuma uhuza amakipe y’ibihangange i Burayi mu irushanwa rizwi nka UEFA Champions League wahuzaga Liverpool na Tottenham muri 2019, yatangaje ko yageze mu Rwanda asura ingagi zo mu Birunga.
Mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, mu Mujyi wa Huye hafashwe ingamba z’uko abacururiza mu isoko bazajya basimburana (hakaza 50%), n’abaranguza ibicuruzwa bimwe na bimwe bimurirwa mu gikari cy’inzu mberabyombi ya Huye.
Ababigize umwuga mu buhinzi bwa tungurusumu mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, bararira ayo kwarika nyuma y’uko batewe ibihombo no kubura isoko y’umusaruro wabo uheze mu mirima.
Abandi bakinnyi batatu ba Paris Saint Germain basanzwemo Coronavirus, nyuma y’abandi barimo Neymar yari yaragaragayeho
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko mu gihe urukingo rwa Covid-19 rwaba rumaze kwemezwa, Afurika izabona nibura miliyoni 220 za doze y’urukingo.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2020, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, Polisi yafatiye mu kabari abantu 19 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo kunywa inzoga.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yatanze amabati 5,760 ku miryango ikennye cyane yo mu Karere ka Rusizi, kugira ngo ibone aho kuba heza.
Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zahagarikiye Ethiopia inkunga ya miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika, nyuma yo gukimbirana na Misiri na Sudani biturutse ku rugomero Ethiopia yubatse ku ruzi rwa Nil.
Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero akurikiranywe n’Urwego rw’Ubugenzacyaga (RIB) kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, akanywa agasinda akanasagarira abubaka amashuri muri uwo murenge.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso butangaza ko nyuma y’amezi 6 ibikorwa byo gutangira amaraso ahitwa nka Car Free Zone bihagaze byongeye gusubukurwa.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 03 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 37 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 92 bakize.
I Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari aborozi ngo baba bogesha amatungo imiti y’ibihingwa kuko iyagenewe amatungo ihenda kandi ntiyice uburondwe.
U Rwanda rumaze hafi amezi atandatu ruhanganye n’icyorezo cya Coronavirus, kugeza ubu kidafite umuti cyangwa urukingo ariko gishobora kwirindwa mu gihe abantu bubahirije amabwiriza yo kwirinda yashyizweho n’inzobere mu by’ubuzima.
Abatubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali bashyiriweho ibihano bikaze birimo amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10,000) kugera kuri miliyoni (1,000,000).
Ba nyir’isoko ry’Umujyi wa Kigali (Kigali City Market) riri mu Karere ka Nyarugenge ryongeye gufungura kuri uyu wa kane, bafashe ingamba zo kugabanya 3/4 by’abari basanzwe bacururizamo ibiribwa byangirika ubwo ryafungwaga ku itariki 16 Kanama 2020.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko ubuhinzi n’ubworozi biri mu byitezweho kugira uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.
Ikipe y’impunzi z’abarundi ziba mu Rwanda, yandikiye Ferwafa isaba kuba yakwemererwa gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri ndetse n’andi marushanwa
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Maj Gen Emmy Ruvusha, avuga ko umutekano muke atari uko haba humvikana urusaku rw’amasasu gusa, ari yo mpamvu asaba abayobozi n’abaturage kutirara.
Ikipe ya APR FC yamaze kwemeza ko umukinnyi wayo Bukuru Christophe yafatiwe ibihano n’ikipe kubera ktubahiriza ibyo basabwe n’umutoza mu gihe cya COVID19
Hari abantu barya amagi nk’uko barya ibindi biryo bisanzwe, ndetse ntibanitwararike ku bindi byo kurya n’ibyo kunywa bafata mu gihe bariye amagi. Ku rubaga https://timesofindia.indiatimes.com, bavuga ko kurya ibiryo bikwiye mu gihe gikwiye bituma umuntu agira ubuzima bwiza.
Ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2020, Umuryango Geraldine Trada Foundation (GT Foundation) watanze inkunga ku miryango 15 itishoboye ifite abana barwaye diyabete yo mu bwoko bwa mbere bivuriza ku Bitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali.
Umujyi wa Kigali washyize ahagaragara amabwiriza mashya y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko Inama y’Umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza (Commonwealth) ku bijyanye n’iterambere ry’imijyi, yashojwe ku wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2020, yanzuye ko politiki y’imiturire inoze yava mu magambo ikajya mu bikorwa.
Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yashyizeho amabwiriza yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 mu Mujyi wa Kigali, ndetse inateganya ibihano ku barenga kuri ayo mabwiriza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, arasaba bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Muhanga bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubicikaho kuko bitemewe kandi bituma barangara bakanarangaza abo bayobora bityo ntibagere ku ntego bihaye.
Muri Madagascar batangiye gukora ibizamini byemerera abanyeshuri barangije amashuri abanza kujya mu yisumbuye. Ni mu gihe Madagascar ari kimwe mu bihugu bifite abarwayi benshi ba covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 76 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 27 bakize.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), kiratangaza ko kiri gutegura gukoresha ibindi bizamini by’akazi ku barimu, nyuma y’uko abarimu 34,134 bangana na 85% by’abari bakoze bose batsinzwe ikizamini cy’akazi.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Kane tariki 03 Nzeri 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihinduka ku buryo bukurikira: