Senateri Mureshyankwano yatabarije abaturage bugarijwe n’ivumbi ryo mu mihanda itarakorwa
Senateri Marie Rose Mureshyankwano yatabarije abaturage bakoresha n’abaturiye imihanda itarakorwa, bavuga ko ivumbi rikabije rigaragara muri iki gihe cy’impeshyi rikomeje kubagiraho ingaruka, asaba Guverinoma kwihutisha iyubakwa ry’iyo mihanda cyangwa kongera kuyisukamo amazi kugira ngo ivumbi rigabanuke.
Ni ikibazo yagaragarije Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Kane, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma bigamije kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Yatanze urugero rw’umuhanda wa Masizi, mu Karere ka Gasabo, avuga ko abaturage baho babangamiwe n’ivumbi rikabije ryatewe n’amakamyo anyura muri uwo muhanda.
Mureshyankwano yagize ati "Hari ivumbi rikomeye riri mu mihanda imwe yo muri Kigali. Mu gihe cy’irushanwa ry’amagare rya UCI, hari hatekerejwe uburyo bwiza bwo kunyuzamo amakamyo mu muhanda uva Izindiro ugana Masizi na Gasanze, bashyiramo raterite (latérite) hamera neza."
Yakomeje agira ati "Ariko ubu barimo gusana umuhanda uva mu Giporoso, bahise boherezayo amakamyo yose, ivumbi riratumuka ku buryo abaturage bafite ikibazo."
Senateri Mureshyankwano yibajije impamvu hatateguwe uburyo nk’ubwo bwari bwakoreshejwe mu gihe cya UCI.
Ati "Ukibaza uti ese byaratunguranye gukora uriya muhanda? Kuki hatatekerejwe nk’uko mu gihe cy’amagare batekereje aho amakamyo azanyura bakahatunganya? Icyo gihe abaturage ntibigeze babangamirwa, ariko uyu munsi boherejeyo amakamyo yose ivumbi rimeze nabi."
Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri w’Intebe yemeye ko ikibazo cy’ivumbi kiri ku mihanda imwe n’imwe gihari koko, kandi na we yemera ko kidakwiye.
Yagize ati "Twarabibonye, ntabwo ari byiza. RTDA yatangiye kujya imenamo amazi ku mihanda imwe n’imwe, ariko turemera ko bidahagije. Iki gihe cy’impeshyi cyatumye umukungugu uba mwinshi."
Yakomeje avuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) kigiye kongera imbaraga mu kugabanya icyo kibazo.
Ati "RTDA irashyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo icukire iyo mihanda. Ahandi bishoboka tuzashyiramo raterite mu buryo bworoshye kugira ngo ikibazo gikemuke."
Uretse umuhanda wa Masizi, Abasenateri banagaragaje ko umuhanda wa Nzove-Nyabyondo na wo uri mu ikomeje kugaragaramo ivumbi ryinshi muri iki gihe cy’impeshyi, basaba ko na wo wakwitabwaho mu buryo bwihuse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|