Kevin Muhire uheruka kwerekeza mu ikipe Sahama Club yo muri Oman, na Rwatubyaye Abdul watangiye gukinira ikipe ya FK Shkupi yo muri Macedonia, ntibazakinira Amavubi imikino ya Mozambique ndetse na Cameroun bafite mu minsi mike iri imbere.

Amakuru dukesha Jules Karangwa Umuvugizi wa Ferwafa wungirje, yadutangarije ko amakipe aba bakinnyi bakinira atifuje kubarekura, nyuma y’aho FIFA iheruka guha uburenganzira amakipe kuba yagumana abakinnyi kubera ikibazo cya COVID-19.
Mu minsi ishize, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA”, ryari ryarashyizeho amabwiriza avuga ko amakipe yose agomba kurekura abakinnyi bakajya gukinira amakipe y’ibihugu, ariko kubera akato abakinnyi basigaye bashyirwamo bavuye muri iyi mikino, byatumye FIFA yoroshya izo ngamba aho amakipe ashobora kwimana umukinnyi.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|