Arasaba ubufasha ngo abashe kwivuza kanseri y’inkondo y’umura

Gloriose Mukagatare w’imyaka 59 y’amavuko yamenye ko arwaye kanseri y’inkondo y’umura muri Mutarama 2021, none agiye kugera muri Mata yarabuze ubushobozi bumujyana ku bitaro by’i Kanombe.

Mukagatare atuye mu Mudugudu wa Mubuga uherereye mu Kagari ka Duwane, Umurenge wa Kibilizi, Akarere ka Gisagara.

Avuga ko yafashwe ava, akivuza igihe kitari gitoya hataramenyekana indwara arwaye, ariko ko aho yayimenyeye kuri 14 Mutarama 2021 yabuze uko agera i Kanombe ngo arebe ko ahari bagira icyo bamukorera ububabare afite bukagabanuka, kuko ngo ababara cyane.

Mu ijwi ritoya ry’umuntu byumvikana ko yanegekaye, n’amarira aterwa n’umubabaro afite, yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ati “Nari ntunzwe no guca inshuro none nahokeye mu nzu, n’inzara n’inyota bigiye kunyica. Ni ukurara mungwa. Rwose uwampa inkunga yangeza i Kanombe n’umurwaza tukabona ikiturwanaho.”

Ubundi ngo ubwo yamenyaga ko arwaye kanseri y’inkondo y’umura, ku bitaro bya Kaminuza by’I Butare (CHUB) bamubwiye ko azashaka uko yatega akagera i Kanombe, abonye ko nta tike, yiyambaza ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibilizi atuyemo.

Ati “Ku Murenge nagiyeyo bambwira ko nta bundi bufasha bambonera, ariko bampa urupapuro rw’inzira ngo nzatege ngende. Nti ‘ese nzayitegesha iki?’ Ngo ‘nyine ngo uzatega ugende.’ Ndaza nyine mpita nguma ahangaha.”

Kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Solange Umumararungu ntibyashobotse kuko ngo yari mu nama, ariko mu butumwa bugufi bwa terefone yagize ati “Twigeze kumuha ubufasha ajya i Butaro. Ubwo yaza tukamukorera ubuvugizi agafashwa.”

Naho urupapuro uyu mubyeyi avuga bamuhaye ku Murenge, Gitifu Umumararungu avuga ko yaba yararwitiranyije kuko Umurenge udatanga icyangombwa cy’inzira.

Kuri CHUB na ho bavuga ko ibyo ari byo byose ikibazo uyu mubyeyi afite ari icy’uko we n’umurwaza babaho bageze i Kigali, kuko ibyo gutwara abarwayi bakeneye taransiferi zibajyana ku bindi bitaro babifasha abarwayi bose iyo nta modoka za rusange zigenda.

Jean Nepomuscène Ntawurushimana ushinzwe kwakira abagana CHUB (Customer Care) yagize ati “Azaze aturebe tuzamufasha kugera i Kanombe ndetse tunamuvuze igihe umuryango we uzaba witeguye ko icyo bakenera cyabatunga aho bivuriza bakibona.”

Mukagatare asanzwe ari umupfakazi, akaba ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Yabyaye abana babiri harimo umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20, ari na we umurwaje. Undi mwana w’umuhungu afite we ngo ntazi aho aherereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka