Umunyamakuru w’Umufaransakazi Natacha Polony agiye kuburanishwa ku byaha byo guhakana Jenoside

Natacha Polony, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa ‘Marianne’ yoherejwe kuburanishwa ku rukiko mpanabyaha rw’i Paris.

Natacha Polony (Ifoto: Gilles ROLLE/REA)
Natacha Polony (Ifoto: Gilles ROLLE/REA)

Nk’uko bigaragazwa ku nyandiko yasohowe n’urwo rukiko ku itariki 11 Ukuboza 2020, Natacha Polony azaburanishwa ku cyaha cyo kuba yarahakanye ko “habayeho ibyaha byibasiye inyoko muntu, akabihakana mu mvugo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa se uburyo bw’itumanaho hifashishijwe ikoranabuhanga”.

Ibyaha Polony akurikiranyweho, byaturutse ku magambo yavuze muri Werurwe 2018, kuri Radio yitwa ‘France Inter’, aho yari umwe mu bayobozi b’ibiganiro n’ubundi.

Aganira na Raphael Glucksman, umwanditsi akaba yari n’umukandida mu matora yo mu Burayi icyo gihe, Natacha Polony yavuze uko we afata Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 1994.

Yavuze ko ‘abicwaga n’ababishe bose ari bamwe nta tandukaniro’

Polony yagize ati, “Ni ngombwa kureba ku byabaye muri icyo gihe, usanga nta tandukaniro hagati y’abagome n’abantu beza. Ikibabaje ni ukuntu twisanze mu kibazo cy’abantu b’ingegera zihanganye n’izindi ngegera[…] Ni ukuvuga, njyewe ntekereza ko, nta ruhande rw’abantu beza, n’urundi rw’abagome zari muri ayo mateka.”

Uko gushyira abakorewe Jenoside n’abayikoze mu gatebo kamwe bikozwe na Natacha Polony, byatumye imiryango itandukanye ihaguruka harimo, ‘Ibuka France’, ihuriro mpuzamahanga rirwanya ivangura n’irondaruhu. Nk’uko iyo miryango yabitangaje, amagambo uwo munyamakuru yavugiye kuri ‘Radio France Inter ’, yumvikanagamo “guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Uwo munyamakuru ntiyemera ko yahakanye Jenoside

Mu bugenzacyaha, Natacha Polony “yemeye ko yavuze amagambo ashobora kuba yarateje ikibazo, ariko ahakana igisobanuro cyatanzwe n’uruhande rumurega (partie civile), ashimangira ko ikiganiro yavugiyemo ayo magambo cyatambukaga ku buryo bw’ako kanya (en direct), ko we ibyo yavugaga yaganishaga ku bayobozi, ariko ko “Jenoside yo yabayeho”.

Tariki 11 Ukuboza 2020, nibwo Umucamanza w’i Paris, Milca Michel-Gabriel yafashe umwanzuro wo kohereza ikirego ku rukiko mpanabyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka