Kinazi: Imibiri 10 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri 10 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Murenge wa Ntongwe na Kinazi mu Karere ka Ruhango yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Ruhango kuri uyu wa 19 Ukuboza 2020.

Imibiri 10 yabonetse ni yo yashyinguwe mu rwibutso rw'Akarere i Kinazi
Imibiri 10 yabonetse ni yo yashyinguwe mu rwibutso rw’Akarere i Kinazi

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA) mu Karere ka Ruhango, washimye iki gikorwa cyabaye mu bihe bidasanzwe byo kwirinda COVID-19, maze usaba ko n’indi mibiri yabonetse hirya no hino yashyingurwa mu cyubahiro.

Gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Murenge wa Kinazi na Ntongwe byitabiriwe na bamwe mu bagize imiryango y’abarokotse, inzego z’ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko igikorwa cyitabiriwe gusa n’abantu 50.

Ni igikorwa kandi cyabaye bitandukanye n’uko byajyaga bigenda igihe hashyinguwe imibiri kuko nk’igice cyaharirwaga gutanga ubuhamya kitabaye, nta joro ry’ikiriyo nta na misa cyangwa amasengesho.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yavuze ko n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora gahunda zisanzwe zo kwibuka abazize Jenoside, Akarere kagerageje gukora ibishoboka nibura kugira ngo imibiri yabonetse ishyingurwe.

Habarurema washyize indabo ku mva avuga ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitirengagijwe
Habarurema washyize indabo ku mva avuga ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitirengagijwe

Habarurema avuga ko hazabaho gahunda yo Kwibuka ikazakomeza mu buryo bwagutse igihe icyorezo kizaba kimaze gucika cyakora gushyingura iyo mibiri bikaba bivuze ko Kwibuka bitahagaze.

Agira ati “Ntabwo twatezutse kuri gahunda nziza yo kwita no kutibagirwa ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni yo mpamvu twakoze ibishoboka ngo n’iyi gaunda ikorwe bityo hatazagira abirara bakeka ko Kwibuka ari gahunda ya Leta gusa, ariko gahunda yo kwibuka ku buryo bwagutse izatekerezwaho uko icyorezo kigenda gicika intege”.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ruhango Mukaruberwa Jeanne avuga ko hari hateganyijwe gushyingura mu cyubahiro indi mibiri ibiri ku Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020 mu Murenge wa Kabagari ariko hakaba hazashyingurwa umubiri umwe kuko undi abo mu muryango we batazaboneka.

Mukaruberwa avuga ko gahunda yo gushyingura mu cyubahiro izanakomeza nyuma y’icyorezo ahazanakomeza kwimurwa imibiri iri mu nzibutso zidatunganye neza.

Imiryanyo y'abarokotse Jenoside na yo yunamiye ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Kinazi
Imiryanyo y’abarokotse Jenoside na yo yunamiye ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Kinazi

Mukaruberwa avuga ko Ibuka yongera gusaba ubuyobozi kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bagifite ibibazo bitandukanye.

Agira ati “Ihungabana ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ryariyongereye uyu mwaka kubera icyorezo cya Covid-19 ubwo abantu bibukiraga mu ngo, hanabayeho kandi ibikorwa bibi by’ingengabitekerezo ya Jenoside tukaba dusaba ko abarokotse bakomeza kwegerwa no gufashwa mu buryo bw’isanamitima n’iterambere”.

Ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye mu Karere ka Ruhango mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukaruberwa avuga ko kwibuka byabereye mu ngo hakagaragara ikibazo cy’ihungabana ku barokotse Jenoside kandi hakaba haranabaye ibikorwa bibi byagiye biba bigaragaza ingengabitekerezo, na byo bikaba byagarutswe kugira ngo hafatwe ingamba zo gukomeza kuyikumira mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge.

Mukaruberwa asaba ko abacitse ku icumu rya Jenoside bitabwaho mu buryo bw'isanamitima n'iterambere
Mukaruberwa asaba ko abacitse ku icumu rya Jenoside bitabwaho mu buryo bw’isanamitima n’iterambere
Abari bahagarariye inzego z'umutekano na bo bashyize indabo ku mva
Abari bahagarariye inzego z’umutekano na bo bashyize indabo ku mva
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka