Gisa Cy’Inganzo na Ish Kevin muri batandatu bageze mu cyiciro cya nyuma cya The Next Pop Star

Abageze ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya The Next Pop Star harimo abakobwa babiri n’abahungu bane barimo abasanzwe ari abahanzi babiri ari bo Gisa Cy’Inganzo na Ish Kevin.

Gisa Cy'Inganzo
Gisa Cy’Inganzo

Abageze kuri iki cyiciro bose hamwe ni Cyiza Jackson, Gisa Cy’Inganzo, Yannick Gashiramanga, Ish Kevin, Hirwa Irakoze Honorine ndetse na Jasmine Kibatega. Bageze aha batoranyijwe muri 20 mu cyiciro cyabanjirije iki, aho bazamutse hagendewe ku majwi bavanye mu matora y’abantu kuri murandasi (online vote).

Kuri ubu aba bahanzi uko ari batandatu bazajya mu mwiherero (boot camp) uzamara iminsi itandatu kuva tariki 18 kugera tariki 24 Ukuboza 2020, ukabera muri Hotel Portofino.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa tariki ya 26/12/2020 hahembwa abahanzi babiri bazaba bahize abandi. Ni igikorwa kizanitabirwa n’abahagarariye Kompanyi Network Show Biz (NSB) na SM1 Music Group/ Sony Music Group ari na bo bateguye iri rushanwa.

Ish Kevin
Ish Kevin

The Next Pop Star ni irushanwa rigamije kuzamura abahanzi nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga. Ryateguwe na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda na kompanyi itegura ibitaramo yitwa More Events.

Uzaryegukana azahabwa ibihembo bifite agaciro ka Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda (Rwf50M) mu gihe uwa Kabiri na we azasinyana amasezerano y’imikoranire na kompanyi itunganya imiziki SM1 Music Group ya Sony Music Group.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Gisa Kinganzo Rwose Imana Ishimwe kubwawe
Ndagukunda Kuva Nkiri muto rwose

Fabrice yanditse ku itariki ya: 21-12-2020  →  Musubize

Namwe uburyo mutangiye iyi nkuru buragaragaza ko mwatunguwe irushanwa ryamanyanga se nirushanwa nyabaki turacyashaka ubutabera bwa Sammy Yvon kuki ntituzemera uburiganya habe namba ducyeneye urwanda rwumucyo twanze abatuvangirs

Uwizeye yanditse ku itariki ya: 19-12-2020  →  Musubize

Nibyiza guteza imbere abahanzi hanakorwa amarushanwa,None Sammy Yvon yazize iki ko atagaragaye muri 6,Ibisabwa byose ndetse nibigenderwaho ko yabyujuje habuze iki ? Cyangwa nuko abafans be batamuhaye amafranga yo gutanga muntoki

Gaga yanditse ku itariki ya: 18-12-2020  →  Musubize

Nibyiza guteza imbere abahanzi hanakorwa amarushanwa,None Sammy Yvon yazize iki ko atagaragaye muri 6,Ibisabwa byose ndetse nibigenderwaho ko yabyujuje habuze iki ? Cyangwa nuko abafans be batamuhaye amafranga yo gutanga muntoki

Gaga yanditse ku itariki ya: 18-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka