IGP Munyuza yasuye ishuri rya Polisi rya Zambia

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Zambia, Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza, yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Zambia rya Kinfinsa, iri shuri rikaba ryigisha ibijyanye no guhosha imyigaragambyo.

IGP Munyuza yasuye ishuri rya Polisi rya Zambia
IGP Munyuza yasuye ishuri rya Polisi rya Zambia

Ubwo yasuraga iri shuri rikuru rya Polisi, IGP Munyuza yaherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Ambasaderi Amandin Rugira.

Iri shuri rya Polisi ryigisha amasomo ya kinyamwuga ajyanye n’uko abapolisi bubahiriza amategeko n’inshingano zabo, imyitozo ngororamubiri n’uko bakoresha intwaro, imyitwarire n’imikorere y’abapolisi ndetse n’uko bahosha imyigaragambyo.

Ikindi kandi iri shuri rifite umutwe w’abapolisi uhora witeguye gutabara ahari ibibazo by’umutekano.

Amahugurwa ni kimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi bavuguruye ku munsi w’ejo kuwa mbere ubwo bari mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka.

Inzego za Polisi z’ibihugu byombi (u Rwanda na Zambia) zizajya zihanahana ubumenyi mu bijyanye n’amahugurwa, nko kohererezanya abahugurwa n’abahugura.

IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw'ishuri rya Kanfinsa ku kuba ritanga amasomo y'ubunyamwuga
IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya Kanfinsa ku kuba ritanga amasomo y’ubunyamwuga

IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya Kanfinsa ku kuba ritanga amasomo y’ubunyamwuga, ashimangira ko amahugurwa ari nk’umusingi w’imikorere myiza ya Polisi. Nyuma yo gusura iri shuri umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Copperbelt ariwe Charity Katanga, ndetse yanagiranye ibiganiro n’umunyamabanga uhoraho w’iyi Ntara ya Copperbelt.

Ari umunyamabanga uhoraho w’iyi Ntara ndetse n’umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara bishimiye ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia aho bagiye guhanahana ubumenyi mu bintu bitandukanye bikazafasha mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka