Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, arasaba abakora 50% mu masoko yo mu Ntara y’Amajyepfo kwihangana bagategereza ko inzego nkuru z’igihugu zifata umwanzuro ku cyifuzo cyabo cyo kugabanyirizwa imisoro ugereranyije n’iminsi bakora.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Sunday Jimoh Oni amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma y’iminsi mike yari amaze mu Rwanda
Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020 cyamuritse ubwoko butandatu bw’imbuto z’imyumbati bwihanganira indwara, abahinzi bazitubuye banazita amazina y’Ikinyarwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, yakiriye intumwa ziturutse muri Ethiopia ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ethiopia akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Demeke Mekonnen, baganira ku biri kubera muri icyo gihugu birimo imirwano ihanganishije Leta ya Ethiopia (…)
Icyiciro cya kane kigizwe n’abantu bari hagati ya 80 na100, barimo impunzi ndetse n’abashaka ubuhungiro, bari bari mu gihugu cya Libya, bazagezwa mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020. Aba, bariyongera ku bandi bari barageze mu Rwanda guhera mu mwaka ushize.
Mu Kagari ka Kabeza, Umudugudu w’Ingenzi, Umurenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali habaye impanuka yatewe n’icupa rya gaz ryaturitse ariko ku bw’amahirwe ntawe yahitanye cyangwa ngo igire uwo ikomeretsa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu cumi na batandatu (16) bashya banduye COVID-19, naho abakize ni bane (4).
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020, inyubako ya Kigali Convention Centre, imwe mu zigaragara cyane mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu masaha ya nijoro yagaragaye yaka mu ibara ryari rifite igisobanuro cyihariye.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yabwiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima(OMS/WHO) ko kanseri y’inkondo y’umura atari iyo kwihanganirwa, kuko yakwirindwa ikanavurwa.
Umukino wahuzaga Amavubi na Cap-Vert, urangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, umukino Amavubi yakinnye iminota myinshi ari abakinnyi 10
Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko mu minsi ibiri ishize muri iyo Banki habaye ibibazo bya tekinike byagize ingaruka kuri serivise iyo Banki iha abakiriya bayo.
Ubushinjacyaha Bukuru bwaregeye mu mizi Urukiko Rukuru, dosiye iregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bantu 18 bari mu mutwe MRCD-FLN, bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gutwikira abantu.
Mu gice cya mbere cy’ikiganiro Kigali Today yagiranye na Dr Ryambabaje Alexandre, yatubwiye byinshi ku buzima bwe cyane nk’umwe mu bakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu akanayitoza muri Volleyball. Muri iki gice cya kabiri aratubwira kandi bimwe mu byo atazibagirwa mu buzima bwe cyane cyane bwo muri volleyball.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Hategikimana Fred, avuga ko nta barimu ba baringa bari mu kazi kuko bitashoboka, ahubwo abavugwaho kuba baringa byatewe n’uko hari uwo muri dosiye (File) ye hari icyaburagamo kibitswe ahandi.
Umuhanzi Alyn Sano yahakanye ko yaba yararirimbiye umusore bakundana mu ndirimbo ye nshya yise ‘Joni’ yamaze kugera hanze iherekejwe n’amashusho.
Ibigo by’amashuri abanza mu Karere ka Muhanga byatangiye kwitegura uko bizajya bigaburira abanyeshuri biga mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu, aho byatangiye gusiza ahazubakwa ibikoni byo gutekeramo.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2020, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera ahazwi nko kuri Metropolitan, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu batanu bakekwaho ubufatanye mu kwiba abaturage amafaranga bakoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai/Santafe RAD 995 Y.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse na Blue Sharks ya Cap-Vert baraza kongera gukina umukino wo gushakisha itike ya CAN 2021, umukino ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ibijyanye no gushaka abarimu bashya no kubashyira mu myanya ni kimwe mu bibazo byatumye Dr. Irénée Ndayambaje wari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) ndetse n’umwungirije Tusiime Angelique, bahagarikwa ku mirimo yabo kuko byavugwaga ko batumye iyo gahunda itinda kurangira.
Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubushyamirane hagati y’ishyaka FCC (Le Front Commun pour le Congo) ry’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila na Cap pour le Changement (CACH) rya Félix Tshisekedi bukomeje kwiyongera umunsi ku wundi.
Tshala Muana, umuhanzikazi w’icyamamare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), yafashwe n’abashinzwe umutekano avanwa iwe ku wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2020 nk’uko byemezwa n’ushinzwe ibikorwa bye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 36 bashya banduye COVID-19, naho abakize ni icyenda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’abashinzwe umutekano hamwe n’abaturage, bazamara uku kwezi k’Ugushyingo 2020 batoragura amacupa ya ’plastique’ atembera muri za ruhurura ziva hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Abafite ubumuga bwo kutabona batewe impungenge n’abatwara ibinyabiziga badaha agaciro inkoni yera ibafasha mu kugenda, bagasaba ko yakubahwa ndetse n’abigisha amategeko y’umuhanda na yo bakayishyiramo.
Mu rwego rwo kunoza gahunda yo gutumiza no gukwirakwiza imiti mu gihugu, ubu hashyizweho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’imiti (Rwanda Medical supplier - RMS), kikaba cyaje gisumbura ishami ryari rishinzwe ibyo gutumiza imiti mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).
Mu gihe ingamba zo kwirinda COVID-19 zahagaritse imikorere y’ibigo bimwe na bimwe birimo n’ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs), hatangiye kwigwa uburyo izo ngo zakongera gufungura mu gihugu hose.
Abatuye umudugudu w’icyitegererezo wa Murora mu Kagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, barashimira Leta yabubakiye umudugudu, ariko bakavuga ko bahangayikishijwe no kutagira aho bashyingura.
Ihuriro ry’abaganga bo muri Kenya ryateguje Guverinoma ya Kenya ko rigiye gukora imyigaragambyo nyuma yo gutakaza abanyamuryango 10 bapfuye bazize covid-19, mu gihe cy’iminsi ine gusa.
Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ruratangaza ko nta mucungagereza wari wagaragaraho icyorezo cya COVID-19, bivuze ko atari bo bayinjije muri za gereza zagaragayemo icyo cyorezo.
Abari batunzwe no gususurutsa ibirori bitandukanye baratangaza ko COVID-19 ikomeje kubabera imbogamizi mu mibereho yabo, bakifuza ko Leta yagira icyo ibafasha cyangwa na bo bagatekerezwaho mu mirimo igenda ikomorerwa.
Umukozi ushizwe ubuzima bw’imyororokere mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) Joel Serucaca avuga ko kuba abagabo badakunze kwitabira uburyo bwo kuboneza urubyaro bwo kwifungisha burundu biterwa no kutagira amakuru kimwe no kuba ubu buryo ari ubwa burundu adashobora kubuhagarika igihe ashakiye kubuvamo.
Inzu y’ubucuruzi iherereye mu Mudugudu wa Gakoro mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze yafashwe n’inkongi irashya irakongoka ku buryo bukomeye, ibintu byari birimo byose birashya birakongoka.
Komite nyobozi y’Umudugudu wa Karehe mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, yahawe smartphone nk’igihembo cy’uko umudugudu bayobora wabimburiye indi mu kwitabira mituweli 100%.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga buratangaza ko umubare w’Abanyarwanda basura iyi Pariki wiyongereye, nyuma y’aho Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) rutangaje igabanuka ry’igiciro cyo gusura Ingagi.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aratangaza ko abafungwa bagaragayeho COVID-19 batarahura n’abandi bagororwa basanzwe bityo ko ntawavuga ko hadutse icyorezo muri gereza ahubwo ko abagaragayeho uburwayi bari baturutse hanze ya gereza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 61 bashya banduye COVID-19, naho kuri uyu munsi uwakize ni umwe.
Nyuma yo gufatwa ku nshuro ya kabiri itubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19 no kugira umwanda, Laguna Motel iherereye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge yafunzwe.
Rutahizamu Sugira Ernest yahamagawe n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Mashami Vincent, jugira ngo afatanye n’abandi bakinnyi kwitegura umukino u Rwanda rufitanye na Cap-Vert ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020.
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru barasaba ababayobora kuva mu biro, bakarushaho kubegera babagaragariza ibikubiye mu mihigo baba bahize, kugira ngo babone aho bahera bagira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze, ku mugoroba wo ku itariki ya 13 Ugushyingo 2020 yafashe Simuhuga Elam w’imyaka 50, afite ibiro 3 by’urumogi yakwirakwizaga mu baturage bo mu turere twa Muhanga na Ruhango. Abapolisi bamufatiye iwe mu rugo mu karere ka Ruhango, umurenge wa Ruhango, akagari ka Munini, (…)
Hashize ibyumweru bibiri amashuri atangiye nyuma yo kumara igihe kinini afunze kubera Covid-19, abana bakaba barasubiye ku ishuri aho buri wese agomba kwigana agapfukamunwa, yubahiriza amabwiriza akagenga n’andi yose yo kwirinda icyo cyorezo.
N’ubwo hari byinshi byahindutse muri uyu mwaka, abantu bongeye kwishimira kuba ubuzima buri gusubira mu buryo n’ubwo butarasubira nk’uko bwahoze mbere, kuko kugeza ubu ibyahuzaga abantu mu kwidagadura harimo ibitaramo, siporo n’ibindi birori bitandukanye biracyakurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga nka televiziyo cyangwa (…)
Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo 2020 yemeje ko amatora ya komite nyobozi azaba tariki ya 12 Ukuboza 2020.
Mu myaka mike ishize, hagiye hagaragara abahanzi batandukanye bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba binjira mu nzego z’ubuyobozi, bamwe bakaba Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ihuriro ry’imiryango iharanira uburinganire bw’umugore n’umugabo ku isi (MenEngage) ryamaganye abavuga ko umugore wanze ikandamizwa ry’abagabo ari igishegabo, kuko ngo aba yifuza impinduka.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) gikomeje gushakisha uburyo hakumirwa ikinyabutabire giterwa n’uruhumbu rw’ubumara bufata ibihingwa cyitwa AFLATOXIN kibangamira ubuzima bw’abantu aho hari kugeragezwa urukingo rwiswe AFLASAFE.
Abakuriye za kaminuza n’amashuri makuru bavuga ko igiciro cya Internet kiri hejuru cyane bityo ikabahenda mu gihe ikenewe cyane mu kwigisha abanyeshuri bitabaye ngombwa ko baza ku ishuri, bakifuza ko Leta yayishyiraho ‘Nkunganire’ nk’iyo mu buhinzi.