CP Kabera: Abantu bihishe COVID-19 aho kwihisha Polisi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, arasaba abaturage kwihisha COVID-19 aho kwihisha Polisi y’igihugu.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020 mu kiganiro n’itangazamakuru ku ngamba nshya zo kwirinda COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera avuga ko mu mezi icyenda indwara ya COVID-19 imaze igeze mu Rwanda, mu byumweru 3 bishize aribwo hagaragaye umubare munini w’abantu barenga ku mabwiriza.

Avuga ko impamvu zituma barenga ku mabwiriza harimo kuba abantu barabonye ko serivisi nyinshi zifunguwe bakeka ko icyorezo cyarangiye.

Hari kandi n’abarambiwe ku buryo bavuga ko bazabana na yo ariko na none ngo hakaba n’ikindi kiciro cy’abumva nabi bakarenga ku mabwiriza nkana.

Agira ati “Hari abantu barambirwa ndetse bamwe bakanabivuga ngo icyorezo cya COVID-19 tuzabana na cyo ariko ntiwabana na cyo nk’uko byavuzwe nk’uko imibare ibigaragaza kuko kiragufata kikakuzahaza cyangwa kikakwica, kuvuga ko uzabana na cyo utarakirwara cyangwa utazi n’ukirwaye uko aba ameze kwaba ari ugukabya.”

Asaba Abanyarwanda kujya basoma amabwiriza aba yatanzwe uko yakabaye aho kureba ingingo imwe ihuye n’icyo wifuzaga cyangwa ukora.

Agira ati “Icyatugaragariye ni uko iyo asohotse (amabwiriza) umuntu acishamo ijisho urugero niba acuruza Resitora ati munshakiremo ijambo resitora niba ataribonye akigendera akumva ko bitamureba yajya gukora ubucuruzi bwe akarenga ku mabwiriza.”

CP John Bosco Kabera avuga ko abantu bacuruza amafunguro ariko ugasanga bafitemo utubari ari bo barimo gufatwa ku bwinshi barenze ku mabwiriza.

Avuga ko hari abantu usanga resitora barazihinduye utubari ku buryo abantu babeshya ko bagiye gufungura nyamara barimo kunywa inzoga kandi utubari twarahagaritswe.

Ati “Urugero nabaha ni uko mu minsi itandatu cyangwa itanu ishize isaa yine z’ijoro n’izirenga tumaze gufata abantu batwaye ibinyabiziga basinze 55. Abo bantu nta handi baba bavuye ni muri ayo maresitora kuko utubari ntabwo twemerewe gukora.”

Asaba abacuruzi ba resitora kwirinda gucuruza inzoga kuko bishobora guha icyuho abantu bakandura.

CP Kabera avuga ko hagiye kuzagenzurwa za resitora kugira ngo harebwe ko amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

Avuga ko amasaha yagenwe kuba abantu bageze mu rugo akwiye kubahirizwa uko yakabaye kuko nta gikomeye kirimo ahubwo byose ari ukumva ububi bw’icyorezo.

Asaba Abanyarwanda kubahiriza imibare y’abantu bagenwe mu gihe cy’ikiriyo, mu nsengero no mu nama zitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho gusaba abantu kwitwararika cyane mu minsi mikuru ntibakore ibikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yagize ati “Turasaba Abanyarwanda bose ko badakwiye gukora ibikorwa mu ngo zabo bituma Polisi iza kureba uko bubahiriza Noheli n’Ubunani. Itariki 25 z’uyu mwaka 2020 izaba ari Noheli, 25 za 2021 izaba ari Noheli.”

Akomeza agira ati “Itariki ya mbere z’ukwa mbere 2021 hazaba ari Ubunani, itariki ya mbere z’ukwa mbere 2022 izaba ari Ubunani. Noheli ntiza ngo ishire, Ubunani ntibuza ngo bushire. Twitwaye neza COVID-19 twayitsinda, izo Noheli tuzazizihiza neza dusabana n’imiryango yacu.”

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera ashimira abaturage bakora ibishoboka kugira ngo birinde kandi barinde abandi COVID-19 ariko akabasaba gutanga amakuru ku batubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.

Ati “Ku bantu bubahiriza amabwiriza uko yakabaye turabashimira cyane ariko na none n’abantu barenga ku mabwiriza bakora ibidakorwa, bakora ibibashyira mu kaga cyangwa bakora ibishyira bagenzi babo mu kaga bazi ko bihishe Polisi nyamuneka turabasaba nibishe Coronavirus.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka