#COVID19: Habonetse abarwayi bashya 122, abakize ni 21

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 122 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 21.

Abo barwayi bashya 122 babonetse mu bipimo 2,561 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 64 (abagenzi binjira mugihugu, bahise bashyirwa mu kato), Musanze: 38 (amatsinda y’abibasiwe), Huye: 7, Nyagatare: 5, Rusizi: 3, Muhanga: 2, Nyamagabe: 2, Karongi: 1.

Kugeza ku wa Gatatu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,954 muri bo abamaze gukira ni 6,057 naho abakivurwa ni 854.

Umugabo w’imyaka 70 y’amavuko witabye Imana ku wa Kabiri tariki15 Ukuboza 2020 ari i Rubavu azize Covid-19, akaba yahise yuzuza umubare w’abantu 57 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

BASHAKE UBURYO IGICIRO BAKIZAMURA CY’IMODOKA KUKO KUGABANYA ABAGENZI ARK AMAFARANGA AKAGUMAHO NIKIBAZO GIKOMEREYE ABASHOFERI

diane yanditse ku itariki ya: 17-12-2020  →  Musubize

NUMVA IGICIRO CY’IMIDOKA CYAZAMUKA KUKO ABATWARA PUBLIC TRANSPORT BAZAHOMBA CYANE KUGABANYA UMUBARE WABAGENZI ARK IGICIRO CYIKAGUMAHO ABASHOFERI BAGIRWAHO NINGARUKA IKOMEYE YAMAFARANGA

diane yanditse ku itariki ya: 17-12-2020  →  Musubize

ko numvase abaza mundege bose baba barwaye

me yanditse ku itariki ya: 17-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka