Minisitiri Mujawamariya yanyuzwe n’amazi ya SKOL ari mu macupa arengera ibidukikije

Ubwo yatahaga uruganda rukora amazi ari mu macupa y’ibirahure ya SKOL Brewery Ltd ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yatangaje ko imigezi, ibishanga n’ibiyaga by’u Rwanda biruhutse amacupa ya pulasitiki.

Uretse kugurishwa muri ayo macupa atazatabwa ngo ahumanye urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mazi, Minisitiri w’Ibidukikije yavuze ko amazi ya SKOL yitwa ’Virunga Water’ yamunyuze.

Dr Mujawamariya yagize ati "Nasomye kuri aya mazi numva ni meza cyane".

Minisitiri Mujawamariya yanyoye ku mazi ya SKOL
Minisitiri Mujawamariya yanyoye ku mazi ya SKOL

SKOL ni uruganda rusanzwe rukorera mu Rwanda ibinyobwa bisembuye kuva mu mwaka wa 2010, kuri ubu byose bisigaye byitwa ’Virunga’ (Virunga Craft Beer, Virunga Mineral Water, Virunga Sparkling Water).

Mu mwaka ushize wa 2019 nibwo mu igazeti ya Leta y’u Rwanda hasohokaga itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Minisitiri w’Ibidukikije yavuze ko bitari mu nshingano ze gutaha uruganda, ariko ko yarutashye kubera iyo mpamvu y’uko ari rwo rwa mbere mu Rwanda rutanze amazi mu macupa atazatabwa ngo ahumanye urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mazi.

Yavuze ko mu macupa akorwa n’inganda z’isi zose ku mwaka apima toni miliyoni 450, amacupa angana na 40% byayo ari aya pulasitiki akoreshwa inshuro imwe ubundi akoherezwa mu nyanja, ku buryo mu mwaka wa 2050 ayo macupa ngo azaba aruta ubwinshi amafi aba mu mazi.

Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, anywa ku mazi yakozwe n'uruganda ayobora
Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, anywa ku mazi yakozwe n’uruganda ayobora

Uretse kuba uburozi buhumanya ibinyabuzima byo mu mazi abantu bafungura bikabateza indwara zidakira, amacupa ya pulasitiki n’ibindi nka yo bikoreshwa inshuro imwe bigatabwa bihinduka ubuturo bw’imibu itera malaria.

Dr Mujawamariya yakomeje agira ati "iyi ni intambwe duteye yo kuba tugize uruganda rukora amazi agurishwa mu macupa y’ibirahure, tugomba kwihuta, birashoboka ko umunsi umwe Abanyarwanda bazicara batekanye ntawe uhura n’icupa rya pulasitiki mu mangazini n’ahandi".

Kuva aho itegeko rica ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe rigiriyeho, uruganda SKOL rwahise rushora amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 450 mu gukora amazi apfunyikwa mu macupa y’ibirahure, nk’uko rusanzwe rubigenza ku binyobwa bisembuye.

Umuyobozi ushinzwe imirimo y’uruganda rukora amazi muri SKOL, Doreen Mutesi avuga ko bafite ubushobozi bwo gukora amazi yuzuye amacupa ibihumbi 40 ku isaha, cyangwa litiro miliyoni 60 ku mwaka.

Virunga Mineral Water(anyobwa igihe cyose umuntu afite inyota) ndetse na Virunga Sparkling Water (anyobwa igihe umuntu arangije gufungura kugira ngo igogora rigende neza), agurishwa mu macupa y’ibirahure ya cl 33 ku mafaranga 400Frw buri cupa.

Amazi ya SKOL amwe ni amara inyota andi akaba atuma igogora ry'amafunguro umuntu yariye rigenda neza
Amazi ya SKOL amwe ni amara inyota andi akaba atuma igogora ry’amafunguro umuntu yariye rigenda neza

Umuntu uranguye bwa mbere amazi ya SKOL ayagurana n’ikaziye irimo amacupa 24, aho icupa ryonyine(ivide) rigurishwa amafaranga 200Frw, ubundi akazajya ajya kurangura ku madepo ajyanye ya kaziye ye.

SKOL ivuga ko amacupa y’amazi yayo akomeye ku buryo azajya agaruka ku ruganda hamenetse atarenga 1%, kandi n’ibimene bakaba babisubiza ku ruganda hanze y’igihugu bikongera gukorwamo andi macupa meza.

Ku bijyanye n’impamvu z’igiciro cy’amazi agurwa amafaranga 400Frw, Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert yagize ati "Ni amazi akungahaye ku butare (minerals) bwa calcium na magnesium bwo mu karere k’ibirunga, bukaba bufasha umuntu gukomera kw’amagufa y’umubiri we".

Wulffaert yavuze ko abantu bazamenyera iki giciro kuko n’amazi asanzwe aturuka ahandi ngo agiye guhenda bitewe na gahunda ya Leta yo kwirinda ibintu bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Minisitiri w’Ibidukikije yavuye mu Nzove aho SKOL ikorera asabye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda gufasha abikorera bakora ibinyobwa kugera ikirenge mu cy’uruganda SKOL, mu rwego rwo kwirinda gukora ibyangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

Amazi ya SKOL agurwa amafaranga y'u Rwanda 400
Amazi ya SKOL agurwa amafaranga y’u Rwanda 400
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba atangiza ibidukikije nibyiza gusa abantu bacyambara amakanya ayamenetse azajya abajomba

Twisonyenyeri yanditse ku itariki ya: 19-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka