Nyamagabe: Abaturage bubatse ubwanikiro bw’imyaka bategereza kwishyurwa amaso ahera mu kirere

Mu Mirenge ya Cyanika na Nkomane mu Karere ka Nyamagabe, hari abaturage 178 bavuga ko bubatse ubwanikiro bw’imyaka bakorera Kampani yitwa SOCOBACO, ariko bakaba barategereje kwishyurwa amaso agahera mu kirere.

Abubatse n'abatanze ibikoresho byo kubaka ubwanikiro bwa Nkomane bamaze igihe kirekire bategereje kwishyurwa
Abubatse n’abatanze ibikoresho byo kubaka ubwanikiro bwa Nkomane bamaze igihe kirekire bategereje kwishyurwa

Iyi kampani yari yatsindiye isoko ryo kubaka ubwanikiro bune, harimo butatu bwo mu Murenge wa Cyanika, na bumwe mu Murenge wa Nkomane.

Abo barimo amafaranga ni abakoze umurimo wo kubaka, n’abatanze ibiti n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kubaka, nk’uko bivugwa n’umugabo umwe mu bafitiwe umwenda, utuye mu mudugudu wa Buhazi, Akagari ka Bitandara, Umurenge wa Nkomane.

Agira ati “Haje Rwiyemezamirimo ku tariki 19 z’ukwa mbere muri uyu mwaka, atubwira ko azajya ahemba buri minsi 15. Iminsi 15 yarashize hashira n’indi, none dore bigeze mu kwa 12 batubwira ngo ejo bazaduhemba. Abo bafatiye ibiti na sima na bo ntibarabishyura.”

Agronome w’Akarere ngo yaje kuza ababwira ko bagiye kubishyura, abaka na nomero za konti zabo, none na bwo hashize amezi atatu batarayabona.

Ati “Twabuze uwo twatakira. Bandimo ibihumbi 204 by’ibiti kandi byo bari batubwiye ko bahita babyishyura. Nk’i Mushubi hari uwitwa John Mbarushimana barimo ibihumbi magana abiri by’ibiti, n’uwitwa Habubwira Xavier na we bamurimo ibihumbi 200. Hari n’abakozi bagiye bakora nyakabyizi, na bo ntibigeze bahembwa.”

Vedaste Ndagijimana na we wo mu Murenge wa Nkomane agira ati “Njyewe bandimo amafaranga ibihumbi 18. Bayampaye nabasha kugura amakayi y’abana. Rwose bazatwishyure.”

Etienne Nzayisenga na we ati “Bandimo 4,500 y’imibyizi itatu. N’ubwo ari makeya nayakoreye nyakeneye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, Lambert Kabayiza, avuga ko muri rusange amafaranga rwiyemezamirimo yari abereyemo abaturage abarirwa muri miliyoni umunani n’igice.

Nyuma yo kwemeranywa na we ko babanza kwishyura abaturage bakabona kumwishyura, akarere kishyuye abaturage ku itariki ya 9 Ukuboza. Ariko ngo kugeza ubu abafite konti muri Koperative Umwalimu SACCO ni bo bonyine bamaze kuyabona.

Ati “Abatarayabona byaturutse ku bibazo banki z’ubucuruzi zifite muri iyi minsi. Ariko ahatari ibyo bibazo nko mu Mwalimu Sacco bo barayabonye.”

Kuri ubu ngo bari gutekereza gukorana na banki abagomba kwishyurwa bafitemo konti, bakazigaragariza ko bo batanze amafaranga n’ubwo atarabageraho, bakareba ko babemerera kuba bayatanze hanyuma bo bagategereza ko ay’akarere na bo azabageraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka