Ishuri rikuru ry’Abangilikani rizigisha kuboneza urubyaro no kugenzura imihigo (harimo iy’uturere)

Inama y’Abaministiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020, yemereye amashuri makuru abiri yigisha iyobokamana gutangira gukorera mu Rwanda.

Kaminuza y'Abangilikani iherereye i Masaka muri Kicukiro
Kaminuza y’Abangilikani iherereye i Masaka muri Kicukiro

Aya ni ’East African Christian College(EACC)’ ry’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda hamwe na ’African College of Theology’ ry’Itorero ’Africa New Life Ministries’ riri ku Kicukiro.

Kigali Today yaganiriye n’Ubuyobozi bwa EACC, ishuri ry’Abangilikani riherereye mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro (hepfo gato y’i Kabuga), rikaba ryari rimaze imyaka igera kuri 14 ryigisha abapasitoro b’Abangilikani n’abandi babyifuza.

Umuyobozi wa ’East African Christian College’, Rev Prof Viateur Ndikumana, avuga ko bateganyirije abanyeshuri amasomo ajyanye n’iyobokamana, ariko ko hari n’ajyanye n’ubuzima busanzwe bw’Abanyarwanda.

Rev Prof Ndimukumana yagize ati "muri iki gihe ijambo ry’Imana ntabwo rigendana gusa n’uko wasomye Bibiliya cyangwa kumva Umwuka Wera, nk’urugero mu byo twasanze bikenewe, nta bantu bashinzwe gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’imihigo kandi nyamara buri rwego kugeza ku rugo basinyana na Leta imihigo"

Yavuze kandi ko bazigisha gahunda ijyanye no kuboneza urubyaro, mu rwego rwo gutuma Abanyarwanda bitabira kubyara bake bashobora gukwirwa ku butaka buri muntu afite, hamwe no kwirinda gutsikamira ibindi binyabuzima.

Rev Prof Ndikumana avuga ko EACC ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri batarenga 400 (ariko ko 300 ari bo bakwiga neza cyane), ikaba yaratangiye kwandika abazatangira kwiga mu mwaka wa mbere mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka utaha wa 2021.

Mu mashami ishuri EACC rifite hari Iyobokamana (Theology) imyaka ine (bachelors’ degree) ndetse n’umwaka umwe w’Iyobokamana ku barangije amasomo asanzwe y’imyaka ine mu zindi kaminuza(post graduates).

Umuyobozi wa EACC avuga ko mu zindi gahunda(Programmes) z’ubuzima busanzwe bagiye kwigisha, harimo iyo gutanga impamyabumenyi ya diploma(imyaka ibiri ya kaminuza) ku bigisha abana bato bo mu kiburamwaka(Early Child Development).

Rev Prof Ndikumana avuga ko EACC ridashobora gufunga imiryango bitewe no kubura amikoro nk’uko byagendekeye zimwe muri kaminuza zigenga mu Rwanda, kuko ngo ari iry’Itorero ’Anglican’ atari iry’umuntu ku giti cye.

Yavuze ko buri mwaka umuyoboke wese wo muri ’Angirikani atanga nibura umusanzu w’amafaranga 1,000 yo gufasha ishuri EACC gukomeza imirimo, kandi ko iryo torero ryose mu Rwanda rifite abayoboke barenga miliyoni imwe.

Icyo HEC yiteze kuri aya mashuri yigisha iyobokamana

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru ishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza(HEC), Dr Rose Mukankomeje avuga ko Leta itegereje kubona abashumba b’amadini n’amatorero hamwe n’abigisha Ijambo ry’Imana bose mu Rwanda barize ibijyanye n’iyobokamana(theology).

Dr Mukankomeje avuga ku bahanuzi babwira abantu ko bagiye kubona ubukire butandukanye cyangwa abagore n’abagabo beza, yagize ati "ubwo ntabwo ari uburezi, ni ibindi byo mu mwuka jyewe ntazi, nta n’ubwo bitureba, tuzareba amasomo ya Bibiliya hamwe n’andi, ni yo tuzajya twemera".

Ishuri ’African College of Theology’ New Life Ministries na ryo rigaragaza ko ku masomo ya Bibiliya ryongeraho n’ajyanye n’ubuyobozi bw’abantu n’inzego zitandukanye(Leadership).

Urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB) rusaba abantu bose bakora ivugabutumwa no kuyobora amatorero n’amadini, kuba bafite ubumenyi muri ’Theology’ buri ku rwego rwa kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka