Ni umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Ukuboza kuri Kigali Pele Stadium aho Rutsiro yahise yuzuza intsinzi ya gatatu muri uyu mwaka w’imikino.
Ni umukino watangiye ikipe ya Al-Hilal ubona yitwara neza ndetse bidatandukanye nibyo abantu bari biteze bijyane nuko iyi kipe yo muri Sudan yari imaze iminsi yitwara ndetse no kuba ari ikipe ikomeye ubu iri mu marushanwa Mpuzamahanga ya CAF Champions League.
Ku munota wa 25 w’umukino, ku mupira w’umuterekano wari inyuma gato y’urubuga rw’umunyezamu, ikipe ya Rutsiro yafunguye amazamu ku mupira watewe na Jean Kabula maze umunyezamu wa Al-Hilal Ali Abdallah ananirwa gukiza izamu uboneza mu rushundura.
Nyuma yo gutsinda igitego, ikipe ya Rutsiro, yari ibaye ikipe ya mbere muri Rwanda Premier League ibashije kubanza igitego ikipe ya Al-Hilal ndetse iba ikipe ya kabiri yari yinjije igitego mu izamu rya Al-Hilal nyuma ya Bugesera FC.
Ku munota wa 30 umukinnyi wa Al-Hilal Girumugisha Jean Claude yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo kutishimira icyemezo cy’umusifuzi ndetse akarenzaho n’amagambo ashobora kuba atari meza byatumye umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim amuha ikarita y’umutuku maze asohoka mu kibuga ndetse aba umukinnyi wa Al-Hilal wa kabiri ubonye ikarita y’umutuku muri uyu mwaka w’imikino.
Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Rutsiro ku busa bwa Al-Hilal
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Al-Hilal mu rwego rwo gukomeza igice cy’ubusatirizi ariko Rutsiro FC ikomeza kuba ibamba.
Ku munota wa 61, ikipe ya Al-Hilal yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na El Hadji Kane wari winjiye mu kibuga asimbuye maze umukino usubira ibubisi.
Umukino wakomeje gukinirwa hagati ariko ubona amakipe yombi asatirana ndetse ubona ikipe ya Al-Hilal ariyo icishamo igasatira cyane ariko ikipe ya Rutsiro ikugarira neza ari nako amakipe yombi akora impinduka zitandukanye.
Ku munota wa 82, ikipe ya Rutsiro yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nkubito Amza maze Rutsiro yandikisha andi mateka yo kuba ikipe ya mbere muri Rwanda ibashije kubona ibitego bibiri mu izamu rya Al-Hilal.
Umukino warangiye ari ibitego 2-1 byatumye ikipe ya Rutsiro ihita ifata umwanya wa 12 n’amanota 13 naho Al-Hilal yo yagiye ku mwanya wa 16 n’amanota 10.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|