Abacuruzi barakangurirwa kwaka inguzanyo mu kigega cyo kuzahura ubukungu
Leta yashyizeho ikigega cya miliyari 200 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19, abacuruzi bagakangurirwa kukigana ngo bagurizwe kuko amafaranga agihari.

Ibyo ni ibyatangajwe na Rwigamba Eric, Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio ku wa 16 Ukuboza 2020, ikiganiro cyibanze ku mikorere y’icyo kigega.
Rwigamba avuga ko ku ikubitiro muri icyo kigega Leta yahise ishyiramo miliyari 100, hakaba hari ayamaze guhabwa abayasabye biganjemo ab’amahoteli ariko andi ngo aracyahari.
Ati “Muri miliyari 100 z’Amafaranga y’u Rwanda Leta yashyize mu kigega, miliyari 50 zari zigenewe amahoteli, hakaba hamaze gusohoka miliyari 43. Miliyari 50 zindi zari zisigaye zo zagenewe izindi bizinesi na zo zahuye n’ibibazo kubera Covid-19, ariko muri zo amafaranga yahawe abayasabye ni miliyari 13 gusa”.
Ati “Ndakangurira rero abandi bikorera bafite bizinesi zitandukanye zaba iziringaniye cyangwa iziciriritse n’abantu ku giti cyabo, bagane ibigo by’imari bakorana na byo bahabwe ayo mahirwe”.
Iyo nguzanyo ihabwa umuntu binyuze muri Banki cyangwa ikindi kigo cy’imari asanzwe akorana na cyo, akakigezaho umushinga we, basanga ukwiye guhabwa iyo nguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 8% akayihabwa.
Uwo muyobozi agaruka kuri zimwe mu mpamvu zituma hari abadahabwa iyo nguzanyo kandi baba bajyanye imishinga yabo mu bigo by’imari, kuko bisaba ko umucuruzi aba yari asanzwe yitwara neza.
Ati “Kugira ngo umucuruzi ahabwe inguzanyo y’iki kigega ni uko aba yari asanzwe acuruza mbere ya Covid-19 kandi yitwara neza. Hari rero abaza ntibabashe kugaragaza ko bishyura ipatante, abafite ibirarane by’inguzanyo bafashe muri banki mbere batishyura neza ndetse n’abagaragaza imishinga myiza ariko ugasanga mbere ya Covid-19 bataracuruzaga, abo ikigega ntikibaguriza”.
Yongeraho ko hari abandi banga kujya kwaka inguzanyo muri icyo kigega kuko babona n’ubu isoko rigicumbagira, ko abakiriya babonaga mbere bagabanutse cyane bityo bakifata.
Kugeza ubu imishinga mishya icyo kigega cyemerewe guha inguzanyo, ni iyo gucuruza cyangwa gukora ibintu bikenerwa mu kwirinda Covid-19, nko gukora udupfukamunwa, imiti isukura intoki, imyenda yambarwa n’abaganga n’ibindi.
Icyakora Rwigamba avuga ko itsinda rikurikirana imikorere yacyo ririmo kwiga uko n’indi mishinga myiza yafashwa.
Ati “Nk’umuntu ufite bizinesi nziza nubwo yaba itari muri biriya byo kurwanya icyorezo cya Covid-19, ikaba igaragaza ubushobozi, turimo kwiga uko twakwagura. Ni ukuvuga ko abataragira amahirwe yo guhabwa iyo nguzanyo ariko bafite imishinga ifatika, tubatega amatwi, tukabyigaho ku buryo dushobora guhindura imirongo igenderwaho mu gutanga iyo nguzanyo”.
Abahabwa inguzanyo muri icyo kigega ngo bazahure ubucuruzi bwabo, banahabwa igihe bakora bataratangira kwishyura (grace period) kugira ngo babanze bisuganye, kikaba kiva ku mezi atatu kikagera ku mwaka bitewe n’imiterere y’ubucuruzi bw’umuntu n’inguzanyo yasabye, gusa ngo icyo gihe gishobora kugabanywa ku bwumvikane bw’impande zombi.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|