Utubari 85 twaraye dufatiwemo abantu 300

N’ubwo imibare y’abandura Covid-19 yiyongereye muri iyi minsi, ndetse hagafatwa n’ingamba zigamije gutuma abantu birinda kurushaho, zigatangazwa mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 14 Ukuboza 2020, bigaragara ko hari abantu batarumva neza amabwiriza ashyirwaho n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 16 Ukuboza 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagarutse ku mibare y’abantu bagiye bafatwa baranze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo abafatiwe mu tubari, abatambaye udupfukamunwa, abatubahirije ibwiriza ryo guhana intera ndetse n’abarenze ku masaha yo kugera mu ngo zabo.

Minisitiri Shyaka yavuze ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye harimo na Polisi y’Igihugu, mu gihugu hirya no hino hafashwe utubari dufunguye tugera kuri 85, harimo abantu bagera kuri 300. Mu gihe abafashwe batambaye udupfukamunwa uko bikwiye bagera ku bihumbi bitatu (3000).

Minisitiri Shyaka
Minisitiri Shyaka

Abafashwe batubahirije ibwiriza ryo guhana intera hagati y’umuntu n’undi, bagera kuri 979, naho abafashwe barenze ku masaha yo kugera mu ngo zabo, ni abantu bagera ku 2538 mu gihe ibinyabiziga byafashwe byarengeje amasaha yo kugera mu ngo ari 128.

Asoza icyo kiganiro, Minisitiri Shyaka yavuze ko iyo mibare yo ku munsi wa mbere gusa nyuma y’ibyemezo bishya by’inama y’Abaminisitiri igaragaza ko abantu bataratangira gushyira ibintu mu buryo. Yasabye Abanyarwanda bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo, bakubahiriza amasaha yo kugera mu rugo dore ko bayazi, ko nta kabari kemewe, bakubahiriza n’ibyo guhana intera bagamije kwirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka