Nyamagabe: Bakeneye ingemwe kugira ngo bagure ubuso bahingaho icyayi

Abatuye i Shaba mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko babonye ko icyayi gitanga amafaranga menshi, none bifuza kwagura ubuso bagihingaho ariko bakabura ingemwe.

Abatuye i Shaba bifuza kwagura imirima bahingaho icyayi
Abatuye i Shaba bifuza kwagura imirima bahingaho icyayi

Uwitwa Védaste Ruhigisha avuga ko afite umurima umwe yahinzeho icyayi, ariko ko yifuje ingemwe ngo yagure akazibura.

Agira ati “Hari abantu b’ino aha ngaha bahinga icyayi bagahembwa ibihumbi nka 200 cyangwa 100 ku kwezi. Ugira ngo ntigifite akamaro? Nkibonye nanjye nagihinga. Aho nahingaga indi myaka nakuraho akarima nkagitera. N’uwampa ingemwe ibihumbi bitanu nabitera.”

Uwitwa Vedaste Minani avuga ko hari abo batuye mu Murenge umwe, hahoze ari muri Mudasomwa, bo bajyaga bahabwaga ingemwe n’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi. Icyo gihe bo ngo bari bakibarizwa muri Kivu, byatumye bo batabasha kubona kuri izo ngemwe.

Agira ati “Twifuza ko baduha ingemwe natwe, buri muturage akajya asoroma icyayi agahembwa ku kwezi.”

Umuyobozi w’ishami ryita ku cyayi n’ikawa mu kigo gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Alexis Nkurunziza, avuga ko koperative yibumbiwemo n’abahinzi b’icyayi bo mu gace aba baturage bifuza ingemwe z’icyayi batuyemo, ari yo KOBACYAMU (Koperative y’Abahinzi b’icyayi ba Mudasomwa ubu ikorera mu Mirenge ya Kitabi, Uwinkingi, Kibilizi na Tare), ubu yahumbitse imbuto miliyoni eshatu zizaterwa ku ikungira rya 2021.

Ibi bishimangirwa n’umucungamutungo w’iyi koperative, Théogène Ndayizeye, unavuga ko batangiye kwerekera abaturage uko umuntu ashobora kwihumbikira icyayi, akagera ku mbuto yifuza, cyane ko ngo kuzihumbika bitanagoye cyane nk’uko bamwe babikeka.

Ati “Ndi kubibigisha. Ubu hari imbuto zigera ku bihumbi 900 bihumbikiye ku buryo hari n’izakuze. Hari benshi bamaze kubimenya, icyo babura ni ibikoresho nka shitingi. Ibyo tubashije kubabonera turabibaha, ibyo tutabashije kubabonera tukabereka inzira banyuramo ngo babibone.”

Ubundi ingemwe z’icyayi zifata igihe cy’umwaka kugira ngo zibashe kuba zibonetse. Icyakora izifashishwa mu gusimbura izumye mu murima zo ngo zimara umwaka n’igice mu buhumbikiro.

Kugeza ubu mu Rwanda, uruganda rw’icyayi rwa Kitabi abatuye mu Kagari ka Shaba baturiye ngo ni rwo rwishyura abahinzi bakorana amafaranga menshi ku kilo, nk’uko bivugwa na Jean Damascène Gasarabwe uruyobora. Kuri ubu ngo bari kubishyura amafaranga 377 ku kilo.

Avuga ko ibi babikesha kuba icyayi cya Kitabi ari cyo cyiza cyane kugeza ubu ngubu mu Rwanda, kandi ko bajya baza no ku mwanya wa mbere muri Afurika. Ibi bituma bishyurwa menshi, hanyuma n’abahinzi bakaboneraho kuko igiciro cy’amababi mabisi gituruka ku buryo isoko riba ryifashe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka