HEC yahagaritse amasomo ya nimugoroba muri za kaminuza

Inama nkuru y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na kaminuza (HEC) yasohoye itangazo rihagarika amasomo ya nimugoroba mu mashuri makuru yose yo mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bikaba byatangiye kubahirizwa kuva ku itariki ya 15 Ukuboza 2020.

Icyo cyemezo cyafashwe gishingiye ku Nama y’Abaminisitiri iheruka, aho yemeje ko ingendo zihagarara saa tatu z’ijoro, mu gihe abo banyeshuri biga nimugoroba basoza amasomo kuri iyo saha bakabona gutaha.

HEC ikangurira ayo mashuri makuru kureba ukundi yakwigisha atabangamiye amabwiriza yo kwirinda Covid-19, nko gushyira amasomo mu mpera z’icyumweru (weekend), cyangwa amasomo akaba ahagaze aho bidakunda.

Buri shuri rikuru rirasabwa guhita rimenyesha HEC icyemezo ryafashe mu rwego rwo gufasha abanyeshuri.

Ikindi ngo amashuri makuru azamenyeshwa igihe ubwo buryo bwo kwigisha ku mugoroba buzasubukurirwa, nk’uko iryo tangazo rikomeza ribigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka