Burera yabimburiye utundi turere mu gutaha ibyumba bishya by’amashuri

Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha inyubako z’ibyumba bishya by’amashuri, Akarere ka Burera ni ko kabimburiye uturere tugize Intara y’Amajyaruguru mu kumurika ku mugaragaro ibyo byumba bishya, aho ku wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020 ku ikubitiro hafunguwe ibyumba 36 n’ubwiherero 26 byo mu Murenge wa Rugarama muri ako Karere.

Hafunguwe ibyumba 36 byuzuye mu Murenge wa Rugarama
Hafunguwe ibyumba 36 byuzuye mu Murenge wa Rugarama

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal wayoboye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ibyo byumba, yavuze ko ibyumba by’amashuri 610 n’ubwiherero burenga 850 biri muri gahunda yo gufungurwa ku mugaragaro, aho bigeze ku kigero kiri hejuru ya 80%.

Avuga ko itariki bihaye ya 22 Ukwakira 2020 yo kuba ibyo byumba byose byuzuye biteguye kwesa uwo muhigo, ibyumba byose bikaba byamaze gutahwa mu rwego rwo kwifashishwa hirindwa ingendo n’ubucucike mu mashuri nk’uko biri muri gahunda ya Leta.

Yagize ati “Ubusanzwe mu karere ka Burera turi kubaka ibyumba 610 n’ubwiherero busaga 850, tukaba twifuje gutaha amwe mu mashuri yamaze kuzura ariko by’umwihariko ibyumba byose 36 byo mu murenge wa Rugarama byaba ibyubatse ku nkunga ya Banki y’isi no ku nkunga ya Guverinoma byose byaruzuye n’ubwiherero bwabyo, ku buryo abanyeshuri bashobora kubikoresha”.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal ni we wayoboye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ayo mashuri
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal ni we wayoboye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ayo mashuri

Arongera ati “Ubwo rero twishimiye kubifungura kugira ngo dushimire uruhare rw’abaturage n’abayobozi ndetse n’abakozi bahakoze kugira ngo tubereke ko igikorwa bakoze akarere kagishima, ndetse tunabonereho gusaba n’indi mirenge kugira ngo ibe yareberaho nayo yihutishe icyo gikorwa, kuko itariki twihaye ni 22 Ukuboza 2020 ibyo byumba byose bikaba byuzuye kandi murabona ko yegereje”.

Ni ibyumba byashimishije abaturage bemeza ko bari bafite ikibazo cya bamwe mu bana babo bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, bikabananiza bamwe bikabaviramo kureka ishuri, ariko banagaragaza ko ibyo byumba birarwanya ubucucike hirindwa icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi.

Niragire Alexis ati “Urabyutsa umwana agatangira ati Papa naje nananiwe ejo niriwe iyo nta n’ubwo nariye, ugasanga kumubyutsa bibaye ikibazo. Ariko ubwo ibi byumba bibegereye bariga bishimye batabyinubira ku buryo ntawe uzongera gutekereza kuba yareka ishuri, ikindi n’icyo cyorezo turaboneraho kukirwanya mu mashuri kuko bazicara bahanye intera isabwa, turashimira Leta yaradufashije cyane”.

Abanyeshuri na bo bishimiye ibyumba by'amashuri bafunguriwe
Abanyeshuri na bo bishimiye ibyumba by’amashuri bafunguriwe

Mugenzi we ati “Byabavunaga bigatuma uko akora urugendo rurerure ari nako yanga ishuri, ariko ubu birakemutse nta mwana uzongera guhatirwa kwiga, birarwanya n’ubucucike mu mashuri abana birinde Coronavirus”.

Umuyobozi w’akarere Uwanyirigira Marie Chantal yakozwe ku mutima n’ibyishimo abaturage bagaragaje ubwo hafungurwaga ibyo byumba by’amashuri, avuga ko mu byemezo byafatiwe mu nama iheruka y’Umushyikirano, hasabwe ko ibyumba by’amashuri byihutishwa hagamijwe kugabanya ingendo ndende abana bakora no kwirinda ubucucike mu byumba by’amashuri mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Ababyeyi barishimye cyane, birumvikana ni ibyumba byiza kandi ni ibyumba Leta y’u Rwanda yahisemo ko byakubakwa, mu byemezo byafatiwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano iheruka ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasabaga ko ibyumba byose byahita byubakwa, kugira ngo hagabanywe ingendo ndetse n’ubucucike mu cyumba cy’ishuri bityo hazamurwe n’ireme ry’uburezi. Birumvikana ko no kwirinda COVID-19 biza koroha kubera ko uko ibyumba by’amashuri byiyongera ni nako intebe ziyongera”.

Ibyumba by'amashuri byafunguwe bigiye kurwanya ubucucike n'ingendo ndende abana bakoraga
Ibyumba by’amashuri byafunguwe bigiye kurwanya ubucucike n’ingendo ndende abana bakoraga

Akarere ka Burera ni ko katangije igikorwa cyo gutaha ibyumba bishya byubatswe muri uyu mwaka mu ntara y’Amajyaruguru, ibyatashywe uyu munsi akaba ari ibyo mu bigo binyuranye by’amashuri birimo ishuri ribanza rya Burera, ishuri ribanza rya Cyahi, ishuri ribanza rya Maya l, ishuri ribanza rya Karangara n’urwunge rw’amashuri ya Rugarama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igikorwa cyo gufungura amashuri mashya ni iki ndashyikirwa,abanya BURERA TWAKAGOMBYE kwigana abayobozi bacu kwesa imihigo nk’intore.

kamanzi innocent yanditse ku itariki ya: 21-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka