Umuhanzi Meddy yasabye umukunzi we Mimi ko amubera umugore
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yasabye umukunzi we Mimi Mehfira ko amubera umugore.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020 bihurirana n’isabukuru y’amavuko y’uwo muhanzi wizihiza imyaka 32 amaze avutse. Amashusho yagaragaye Meddy atera ivi asaba Mimi ko amubera umugore.
Muri ayo mashusho Mimi n’ibyishimo byinshi arahindukira akareba Meddy akavuga YEGO, ko yemeye kumubera umugore.
Mu gitaramo cya East African Party cya 2018, Meddy uba muri Amerika yaje mu Rwanda ari ku rubyiniro ahamagara Mimi amwerekana nk’umukunzi we.
Mimi na we uba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika akomoka muri Ethiopia, aba bombi bakaba bamaze igihe bakundana kuko no mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yitwa “Ntawamusimbura” Mimi agaragaramo, ndetse kenshi na kenshi Meddy yagiye abwira itangazamakuru ko afite umukobwa bakundana utari umunyarwandakazi.
Ku mbuga nkoranyambaga inshuti za Meddy na Mimi zabifurije ishya n’ihirwe harimo Uwamahoro Malaika, K8 Kavuyo n’abandi.


Dore uko @Meddyonly yateye ivi . @ktradiorw @ktpressrwanda #RwOT pic.twitter.com/jodCrTlQDB
— Kigali Today (@kigalitoday) December 19, 2020
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Meddy nkwifurije urugyendo rwiz wz ur family
Ibirashimishi urugoruhir
Nibyiza kuba meddy yarakundaye n mimi
I love meddy too much i wish them happy new and happy family
nibyiza nagire ihirwe.
Meddy as famous singer i take this opportunity wish them ishya ni hirwe and marry Christmas day and happy new year 2021.keep it up good job. nobody ca replace her. u are lucky